Centrafrique: RDF Yahuguye Abagore Uko Ihohoterwa Rishingiye Ku Gitsina Rirwanywa

Abagore bo mu ngabo z'u Rwanda batangije ubukangurambaga bwo gusaba ko ihohoterwa rikorerwa abagore rihagarikwa

Abagore mu ngabo z’u Rwanda zigize ingabo zirwanira ku butaka zo mu kitwa Battle Group VI cyoherejwe mu butumwa bw’ Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), baganirije abagore muri iki gihugu inzira ziganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburyo rirwanywa.

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe ku wa Mbere taliki 25, Ugushyingo, 2024, bukazamara iminsi 16, bukorerwa mu gace ka Bria muri Perefegitura ya Haute-Kotto.

Ingabo z’u Rwanda zizafatanya n’iza MINISCA mu kwegera abagore bo muri kiriya gice kugira ngo bahugurwe kuri iki kibazo cyugarijwe abagore benshi kandi henshi ku isi.

Osong Esapa, umuyobozi wungirije w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu gace k’Uburasirazuba yashimangiye akamaro ko kugira inshingano muri rusange mu kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

- Kwmamaza -

Ati: “Abayobozi mu nzego zose bagomba gushyira imbaraga mu gushyigikira no kwigisha abaturage kurandura umuco w’ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Mu kubutangiza kandi  abayobozi bo ku cyicaro gikuru cya UN,  abagize itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda rya Battle Group VI,  abayobozi mu nzego z’ibanze, imiryango itegamiye kuri Leta, abagore n’abakobwa bo mu Mujyi wa Bria  bose bavuze ko umusaruro witezwe kuri buriya bukangurambaga uzaba mwiza kandi ugaragara.

Bagaragaje ko biteguye gutanga umusanzu wabo kugira ngo ubwo bukangurambaga buzagere ku ntego.

Ni ubukangurambaga bugamije guteza imbere ubushake bwa politiki n’ibikorwa rusange mu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gukomeretsa ku mubiri no mu mitekerereze ndetse no kurandura imico gakondo ibangamira uburengazira bw’abagore n’abakobwa.

Abagore bo mu ngabo z’u Rwanda bavuga ko bateguye buriya bukangurambaga mu rwego rwo guhuza inzego zitandukanye zibifite mu nshingano kugira ngo zisangire ubumenyi bw’uburyo byakorwa.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Twese hamwe, Turwanye Ihohoterwa Rikorerwa Abagore”.

Bizongerera ubushobozi abaturage ba Haute-Kotto binyuze mu kubakangurira kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufasha abakorewe ihohoterwa no guteza imbere uburenganzira n’ibikorwa by’ingenzi by’abagore n’abakobwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version