Ubwenge Burarahurwa: Yize Uko Umusaruro W’Ibigori Wamufasha Korora Ingurube

Jean Marie Pierre Ngirumugenga atuye Umurenge wa Kigabiro mu Karere Ka Rwamagana. Aherutse kubwira itangazamakuru ko ubumenyi yarahuye ku baturage bari basanzwe boroye ingurube bwamufashije nawe arazorora kandi mbere atarazihaga agaciro. Yamenye uko guhinga ibigori byamufasha korora ingurube.

N’ubwo asanzwe ari umuhanga mu buvuzi bw’amatungo, Jean Marie Pierre Ngirumugenga avuga ko mbere atumvaga akamaro ko korora ingurube.

Avuga ko kumenya korora ingurube byaje biturutse ku makuru yakuraga mu baturage bazoroye yajyaga kuvurira amatungo.

Yaje kugira igitekerezo cyo korora ingurube bya kinyamwuga.

- Advertisement -

Ati: “Mu kazi k’ubugoronome nageraga ku bahinzi n’aborozi. Hari igihe aborozi batabyigiye bafasha uwabyize kubikora kandi akabikora neza. Naje kubona aboroye ingurube ndabegera turavugana mbabaza icyo zitanga, uko zororoka…nyuma nza kumva ari umushinga wunguka mpita mfata icyemezo cyo kubitangira.”

Jean Marie Pierre Ngirumugenga atuye Umurenge wa Kigabiro mu Karere Ka Rwamagana.

Ngirumugenga  yaje gutera imbere mu bworozi bwe k’uburyo ubu afite ingurube 1200 zitabwaho n’abakozi 17.

Ateganya kuzashaka abandi bakozi kuko ingurube ze ziri kwiyongera bityo zicyeneye benshi bo kuzitaho.

Arateganya abandi bakozi 10 mu gihe gito kiri imbere.

Si ubworozi  akora gusa ahubwo ahinga n’urutoki ndetse n’ibigori.

Ifumbire akura mu mwanda ingurube zisohora ayifumbiza ibigori bye nabyo byakwera bikamuha ibyo agarubira ingurube ze.

Urutoki n’ibigori bye, byose abihinga ku buso bwa hegitari 27.

Ingurube zibaho gute?

Ingurube zororoka vuba

Nk’umuhanga mu buvuzi bw’amatungo akaba anazoroye, Bwana Jean Marie Pierre Ngirumugenga avuga ko iyo ingurube ibura ukwezi ngo ibyare igira ahantu hayo habugenewe ijyanwa.

Bikorwa mu rwego rwo  kugira ngo yitabweho by’umwihariko.

Iyo ihageze bituma ituza igatangira kwitegura kubwagu

Icyana kibwagaguza Nyina mu gihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’igice n’amezi abiri ubundi kigacuka.

Nyuma kijyanwa ahantu ho kwitabwaho, kikagaburirwa intungamubiri zihariye zicyongerera ibilo.

Kigaburirwa bihagije bikagifasha gukura vuba k’uburyo hagati y’amezi ari hagati y’atandatu n’amezi arindwi kiba gipima ibilo 100.

Guhinga ibigori bimufasha mu kubona ibiryo by’ingurube ze

Ni ibilo bihagije k’uburyo kiba gishobora kugurishwa.

Niba ingurube ipima ibilo 100 kandi ikilo kimwe akibarira Frw 4000 bivuze ko iyo ngurube iba igura Frw 400,000.

Ingurube n’inkoko niyo matungo Abanyarwanda bazaba barya ari benshi mu myaka iri imbere…

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ariko ushinzwe by’umwihariko ubworozi Dr  Solange Uwituze aherutse kubwira itsinda ry’aborozi b’ingurube bo mu Rwanda ko  imibare yerekana ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’inkoko kurusha iz’andi matungo yose.

Dr Solange Uwituze

Dr Solange Uwituze yabivugiye mu Nteko y’aborozi b’ingurube yateraniye i Kigali mu byumweru bicye bishize.

Yari yayitumiwemo ngo agire inama abo borozi akurikije uko ubworozi bwabo buhagaze muri iki gihe.

Uwituze avuga ko iyo arebye uko imibare ihagaze muri iki gihe, usanga igenamigambi rivuga ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba bagera kuri miliyoni 22 kandi ngo bazaba bafite amikoro atuma buri Munyarwanda yinjiza 12 000 $ ku mwaka.

Kubera ko ubutaka bwo guturaho buzaba ari buto, ubworozi buzakorwa muri kiriya gihe ni ubw’amatungo atarisha cyane, ayo akaba ari ingurube n’inkoko.

Kubera iyi mpamvu, Dr Solange Uwituze yabwiye aborozi b’ingurube ko bagomba gutangira gutegura uko bazahaza isoko ry’Abanyarwanda mu gihe kiri imbere.

Ati: “ Mugomba gutangira gushyira ibintu ku murongo, mukorora neza mugashikama mu mwuga, umusaruro ukiyongera kugira ngo igihe Abanyarwanda bazaba bageze kuri uriya mubare muzabahe inyama bazaba bakeneye.”

Mu Mwaka Wa 2050, Abanyarwanda Benshi Bazaba Barya Ingurube

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version