Mu Burundi Basenze Imana Ngo Itabare Ukraine

Ihuriro Ndundi ry’abanyamadini ryakoze amasengesho rusange agamije gusabira abaturage ba Ukraine bari mu ntambara baherutse gushozwaho n’u Burusiya.

Ni amasengesho yitabiriwe n’abanyamadini barimo aba Pantecôte, Abadivantisiti n’abandi basengera mu madini ya gikirisitu.

Iri huriro ryitwa Association des Pasteurs pour la Paix et le Développement Durable.

Basenze Imana bayisaba no gufasha u Burundi bugatera imbere kubera ko amateka yabwo yaranzwe n’intambara n’imidugararo ya Politiki bigatuma iterambere ryabwo ridindira.

- Advertisement -

Perezida wa Sena y’u Burundi witwa Sinzohagera wari umushyitsi mukuru muri ririya sengesho yasabye abanyamadini mu Burundi gukomeza gusenyera umugozi umwe, bagateza imbere igihugu cyabo kandi bagakomeza gufasha abaturage babo kunga ubumwe.

Yabasabye kujya bareba bamwe mu bayoboke babo bafite impanu runaka, bakabafasha kuziteza imbere aho kuziniga.

Pastor Vital Nzubahimana niwe wavuze mu izina rya bagenzi be yashimye Imana ko muri iki gihe Imana yahaye u Burundi abayobozi bareba kure kandi ngo ibi bizatuma u Burundi bukomeza mu iterambere bwatangiye.

Nzubahimana yasabye Imana guha umugisha ingo z’Abarundi, bagatera imbere n’igihugu cyabo muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version