Ubwinshi bw’abajya mu Ntara bwatumye Stade ya Nyamirambo igirwa gare

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’izindi nzego bwafashe umwanzuro w’uko kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo igirwa gare by’agateganyo yifashishwa n’abagenzi bagana mu Ntara.

Ni umwanzuro wafashwe mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw’abagenzi bwagaragaye muri Gare ya Nyabugogo muri iyi minsi abantu bari kugana mu Ntara ari benshi kwifatanya n’imiryango kwizihiza Noheli.

Umunyamakuru wa Taarifa wagiye muri Gare ya Nyabugogo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane  taliki 24, Ukuboza, 2020 yasanzwe hari abantu benshi cyane.

Kubera ubwinshi bwabo, byari bigoye ko babona imodoka zibajyana kandi bose bakagenda bubahirije 50% z’umubarew’abagomba kugenda mu modoka mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwanduzanya COVID-19.

- Advertisement -

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 14, Ukuboza, 2020 niyo yafashe ingamba z’uko abantu bagenda mu binyabiziga bitwara abantu muri rusange batagomba kurenga 50%.

Polisi iri kureba uko bikorwa kugira ngo bitazamo akaduruvayo

Video yerekana uruvunganzoka rw’abagenzi muri Nyabugogo:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version