Komisiyo y’amatora yigije imbere igihe cyo kwakira Kandidatire z’abo muri Njyanama

Charles Munyaneza

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko italiki yari yaremejwe ko abifuza gutorerwa kujya muri Njyanama batangiraho kandidatire  zo kujya muri Njyanama z’Uterere yigijwe imbere. NEC ivuga ko byatewe n’uko abaturage batabonye umwanya wo kubimenyeshwa.

Itangazo rivuga ko kiriya gikorwa kizakorwa hagati y’itariki ya 11 na 22, Mutarama 2021.

 Byari biteganyijwe ko Kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere zizatangwa  tariki 15-16/01/2021 naho ku wa 17/01/2021 hagasohorwa urutonde rw’izemejwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza yabwiye Umuseke ko izi mpinduka zatewe n’ibihe bidasanzwe abanyarwanda barimo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

- Advertisement -

Yagize ati: “Kwakira Kandidatire byagombaga gutangira ku wa Mbere, ariko twaje kureba dusanga, abantu batarabonye umwanya wo gukangurirwa, kugira ngo abantu babone umwanya wo kubimenya.”

Yavuze ko hagendewe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka, hari ibikorwa Komisiyo yahise isubika byo kujya mu baturage bityo ko ari yo mpamvu hongerewe igihe kugira ngo ibikorwa by’amatora bizagende neza.

Avuga ko izi mpinduka zakozwe, zahise zinajyanishwa n’ibindi bikorwa byose by’amatora ku buryo nta mbogamizi zizatera uretse ko n’igihe cy’amatora y’abajyanama Rusange n’Abakandida b’Abagore bavamo 30% mu Nama
Njyanama z’Uturere batorerwa mu mirenge kitigeze gihinduka, cyagumye ku wa 22 Gashyantare 2021 .

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugeza ku Banyarwanda abereka uko Igihugu gihagaze, yashimiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari gusoza manda zabo.

Yabibukije ko baba ari abazongera gutorwa n’abatazatorwa, bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu kuko ibiriho bigerwaho babigizemo uruhare mu gihe bamaze bayobora.

Itangazo rya NEC

Ivomo: Umuseke.rw

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version