Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwagaragaje ko ubwiyunge mu Banyarwanda bwageze kuri 94.7% mu mwaka wa 2020, buvuye kuri 92.5% mu 2015.
Ni intambwe iyo komisiyo igaragaza ko ishimishije, kuko igipimo cy’ubwiyunge mu mwaka wa 2010 cyari 82.3%.
Kimwe mu byagaragajwe ko bikibangamiye ubwiyunge mu Rwanda, ni ukuba hari abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayapfobya n’abayihakana.