Igipimo Cy’Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Baba Mu Mahanga Ntikizwi

Ubwo  Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yagezaga ku banyamakuru ubushakashatsi bakoze ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Fidel Ndayisaba yashubije umunyamakuru wa Taarifa ko batazi uko byifashe mu Banyarwanda baba hanze yarwo.

Bwari ubushakashatsi bukozwe ku nshuro ya gatatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ubwaherukaga gukorwa bwakozwe muri 2015, icyo gihe ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwada bwari ku kigero cya 92.5% ariko umwaka ushize warangiye buri ku gipimo cya 94.7%.

Mu mwaka wa 2010, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari kuri 82.3%.

Mu mwanzuro wanditse mu gitabo gikubiyemo iriya raporo handitse ko u Rwanda rukomeje kwihuta mu rugendo rw’ubwiyunge ariko ngo nta kwirara.

Igereranya ry’uko ubumwe n’ubwiyunge buhagaze guhera muri 2010 kugeza muri 2020

Uvuga ko ibyavuye muri buriya bushakashatsi byerekana ko hari intambwe ifatika mu guhuza Abanyarwanda no kubunga.

Bimwe mu bintu iriya Komisiyo ivuga ko yasanze byaragize uruhare mu kunga Abanyarwanda harimo gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima ifite uruhare rwa 93%, Buruse ya Perezida wa Repubulika, iyi ikaba yari ifite 99.0%( kuri iyi nshuro ntacyo babonye), ibirango by’igihugu, kuvanga ingabo n’ibindi.

N’ubwo Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko intambwe yatewe ari nziza, kandi bikaba binagaragara mu mibare, Taarifa yabajije Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Bwana Fidel Ndayisaba niba hari imibare bafite yerekana uko ubumwe n’ubwiyunge bimeze mu Banyarwanda baba hanze yarwo, asubiza ko ntayo.

Yavuze ko ubushakashatsi bamuritse kuri uyu wa Kane tariki 22, Mata, 2021 bwakorewe mu Rwanda gusa.

Ati: “ Mu magambo make, ubu bushakashatsi twabukoreye ku Banyarwanda baba mu Rwanda. Ntabwo twigeze dukorera ku Banyarwanda baba hanze.”

Kuba nta mibare yerekana uko Abanyarwanda baba hanze babanye mu bumwe no mu bwiyunge bishobora kuba imwe mu mpamvu ituma hari bamwe muri bo bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mugaragaro, bamwe mu baba mu Rwanda bikabatangaza!

Abenshi babikorera ku mbuga nkoranyambaga(Twitter, Facebook, YouTube n’ahandi).

Fidel Ndayisaba avuga ko n’ubwo Abanyarwanda baba hanze batarakorerwaho ubushakashatsi ngo hamenywe uko babanye mu buryo butaziguye, ariko ibisubizo bahawe n’ababa mu Rwanda byabahaye isura rusange y’uko ababa mu mahanga babanye.

Kuri we ngo kuba hari gahunda zimwe zireba Abanyarwanda baba mu Rwanda ariko bakazihuriramo n’ababa mu mahanga, bitanga ishusho y’uko abo mu mahanga babanye.

Yatanze urugero rwa Rwanda Day n’izindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version