Ubwoba Ni Bwose Ku Ngaruka Zishobora Guterwa n’Iruka Rya Nyiragongo

Impungenge zikomeje kuba nyinshi ku bahanga mu bijyanye n’ibirunga, barimo kubona ibimenyetso bica amarenga ko ikirunga cya Nyiragongo cyaba kiri mu myiteguro yo kuruka.

Ubwo cyaherukaga mu mwaka wa 2002 cyateje ibibazo bikomeye mu mujyi wa Goma, ku buryo nibura abantu 250 bapfuye naho abasaga ibihumbi 120 bagasigara badafite aho kuba, kubera ko inzu zabo zasenyutse.

Abakurikiranira hafi iki kirunga bavuga ko ibimenyetso kimaze imyaka itanu kigaragaza bisa neza n’ibyabanjirije iruka ryo mu 1997 na 2002.

Igenekereza ry’abahanga rivuga ko iki kirunga kizaruka hagati y’imyaka ya 2024 na 2027, nk’uko biheruka gutangazwa mu kinyamakuru Geophysical Research Letters.

- Advertisement -

Nyuma yo kuruka mu 2002, Nyiragongo mo hejuru hahoramo amazuku ubu yanazamutse cyane, ku buryo ubwoba ari bwinshi mu gihe iki kirunga cyaruka hakabaho umutingito ukomeye, ayo mazuku yasandara mu baturage.

Umushakashatsi mu bijyanye n’ibirunga, Umutaliyani Dario Tedesco ukorera i Goma, yavuze ko mu myaka 15 ishize abatuye Umujyi wa Goma bikubye nibura gatatu bakagera kuri miliyoni 1.5, bikarushaho gutera inkeke kuko bagiye batura basatira ikirunga.

Yakomeje ati “Nta gushidikanya ko Nyiragongo ikiri ikirunga giteye inkeke kurusha ibindi ku isi.”

Honore Ciraba ni umwe mu bakurikiranira hafi imikorere y’iki kirunga hamwe n’ikigo Observatoire Volcanologique de Goma (OVG). Ni imirimo baterwagamo inkunga na Banki y’Isi, ariko iheruka guhagarika amafaranga yayo kubera ibirego byo kunyereza umutungo.

Kugeza ubu ngo bagorwa no kubona amakuru ahagije kuri iki kirunga, ibintu ngo bishobora kugira ingaruka ku baturage.

Ciraba yabwiye Reuters ati “Nitudafata ibipimo mu buryo buhoraho ngo dutangaze ibijyanye n’iruka ry’ikirunga mbere y’iminsi ngo ribe, abaturage ntabwo bazamenya igihe cyo kwimuka, bityo benshi bazapfa.”

Nyiragongo ni kimwe mu birunga bitanu byonyine ku Isi bifite ibiyaga by’amazuku (igikoma kiremye ikiyaga gihora gitogota), cyavutse guhera mu 1980. Ibindi nkacyo ni ikirunga cya Kilauea muri Hawaii, Mount Erebus muri Antarctica, Ambrym muri Vanuatu na Erta’ Ale muri Ethiopia.

Ntabwo ari byinshi bizwi neza nk’igihe cyatangiriye kuruka, ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko kuva mu 1882 kimaze kuruka inshuro 34.

Ubutumburuke bw’ikiyaga cy’amazuku ntabwo buvugwa mu buryo ntakuka, ariko habarwaga metero 3250 mbere y’iruka ryo muri Mutarama 1977, mu gihe imibare ya vuba yo yerekana metero 2700.

TAGGED:
Share This Article
1 Comment
  • Iki gitindigasani Imana izakiturinde.

    Hagati aho ariko byaba byiza abagituriye batangiye gufata ingamba hakiri kare

Leave a Reply to Sam Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version