Ubwoba Ni Bwose Mu Bakozi Ba Twitter

Elon Musk afite umugambi wo kwirukana abakozi 1000 mu bari basanzwe bakorera Twitter aherutse kugura Miliyari 44 $.

Uyu mugabo ukize kurusha abatuye isi bose arateganya ko ku kwezi buri muntu ukoresha Twitter ku isi azajya amwinjiriza byibura $3 kandi ibi bizatuma akuba inyungu enye bitarenze umwaka wa 2028.

Iyi nyungu kandi ngo izazamurwa nanone n’uko abakoresha Twitter baziyongeraho abantu miliyoni 69.

Mu mwaka ushize Twitter yungutse Miliyari 5$.

- Advertisement -

Mu kuzamura umubare w’abakoresha Twitter , Elon Musk ateganya kuzabaha serivisi nshya yitwa Twitter Blue

Twitter Blue ni gahunda izafasha abakoresha uru rubuga nkoranyambaga gusangiza bagenzi babo uko biriwe n’uko baramutse.

Twitter ni rumwe mu mbuga zikunzwe kurusha izindi ku isi

N’ubwo yitegura gutangira guha abakuresha Twitter izindi serivisi yizeye ko bazakunda, Musk afite undi mugambi uzabababa abandi ari wo ‘kwirukana’ abakozi 1000.

Ubu Twitter ikoresha abakozi 7,500 ku isi hose.

Imirimo yo kumwegurira imikorere yose ya Twitter izamara amezi atandatu ishyirwa mu bikorwa.

Icyakora hari amakuru avuga ko mu myaka itatu izakurikira itangira rye ry’akazi, Elon Musk azaha akazi abandi bakozi benshi k’uburyo bazava ku bantu 7,500  Twitter ikoresha muri iki gihe bakagera ku bantu 11,000.

Abenshi bazaba bariza ibyitwa Engineering.

Ibi byose hamwe n’ibindi ateganya gukora, Elon Musk aherutse kubigeza ku bashoramari batandukanye.

Bikubiye mu nyandiko The New York Times ifitiye kopi, ni inyandiko bita  pitch deck.

Twitter Blue ni uburyo Twitter iteganya gukoresha ku isi hose aho abantu bazajya bishyura serivisi zayo mu gihe cy’ukwezi.

Ubu buryo bwatangiye gukoreshwa mu bihugu nka Canada, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Australia na New Zealand.

N’ubwo Musk ari we mukire wa mbere ku isi, akaba abarirwa miliyari 255$, icyakora ngo amenshi muri aya mafaranga ari ku isoko ry’imigabane ry’ikigo cye kitwa Tesla nk’uko The Bloomberg yabitangaje mu mwaka ushize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version