Ubwoko 128 Bw’Amavuta N’Isabune Bwaciwe Mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, bwasohoye itangazo rikura ku isoko ubwoko 83 bw’amavuta abantu bisiga kubera ko ibinyabutabire biyagize byangiza uruhu.

Si amavuta asukika yahagaritswe gusa kuko hari n’ubwoko 36 bw’amavuta adasukika bita creams nabwo bwahagarirtswe.

Hejuru y’aya mavuta hiyongeraho ubundi bwoko bw’isabune bugera ku icyenda(9) bwahagaritswe

Ibi bicuruzwa byifitemo ibinyabutabire bikomeye  byangiza imiterere kamere y’uruhu rw’umuntu bikaba byamutera indwara zirimo na cancer y’uruhu.

- Kwmamaza -

Inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB zikunze gukora umukwabo wo gufata abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge.

Akenshi ibifatwa biba bifite agaciro kabarirwa muri za miliyoni nyinshi.

Iyo bifashwe birangizwa ariko nanone bigasiga hari abo byangirije uruhu ndetse bikanahombya abaguzi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version