Nyanza: Umushumba Aravugwaho Gusambanya Umwana W’Incuke

Umusore w’imyaka 17 y’amavuko wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho gusambanya incuke ifite imyaka ine y’amavuko. Ni umwana w’umuturanyi w’aho uwo musore yaragiraga inka.

Bivugwa ko uwabikoze akomoka mu Kagari ka  Nzaratsi, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bakorera mu Karere ka Nyanza bavuga ko amakuru bahawe n’abaturage avuga ko iriya ngimbi yari ivuye kwahira ubwatsi bw’inyana hanyuma isanga uwo mwana iwabo iramusambanya.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “…Umwana yumvise aribwa mu gitsina nibwo kujya kubibwira Se, amutekerereza uko undi yabigenje.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yemeje ko iyo ngimbi yatawe muri yombi.

Ati: “Umwana yagejejwe kwa muganga ku bitaro Bikuru bya Nyanza, naho ukekwaho icyaha yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.”

Uriya musore ngo yaje i Nyanza ashaka akazi, abona ako kuragira inka.

Gitifu asaba abantu kubaha umwana bakirinda kumuhohotera kuko uretse no kwangiza ubuzima bwe ufashwe akgazwa mu nkiko, ahabwa igihano kiremereye cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version