Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima mu Bwongereza witwa Wes Streeting yeguye, avuga ko adashobora kuguma muri Guverinoma iyobowe na Sir Keir Starmer kuko yagaragaje ko adashoboye.
Kuri uyu wa Kane, nibwo Wes Streeting yabaye Minisitiri wa mbere wo ku rwego rwo hejuru usezeye muri Guverinoma ya Starmer, ibintu benshi babona nk’intangiriro y’uko nawe ashaka guhangana na Starmer akazamusimbura kuri uriya mwanya.
Imbaraga zo gukuraho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer binyuze mu bayobozi bo muri Guverinoma ye no mu ishyaka rye rya Labour ubu noneho nibwo zitangiye kwigaragaza mu buryo bweruye nk’uko The Telegraph Online ibyemeza.
Starmer ari gushyirwaho igitutu gikomeye n’abagize Ishyaka Labour ngo yegure nyuma y’aho ishyaka rye ritsinzwe bikomeye mu matora y’inzego z’ibanze n’uturere yabaye mu cyumweru gishize.
Nyuma y’uko ari uko bigenze, Abadepite benshi ba Labour batangiye gushidikanya ku bushobozi bwa Starmer mu gufata imyanzuro, icyerekezo ndetse n’imiyoborere — ibintu bikomeye cyane ku muyobozi wari waragaruye iri shyaka ku butegetsi muri Nyakanga 2024 nyuma y’imyaka 14 riri muri opozisiyo.
Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, Streeting yagize ati: “Wagaragaje ubutwari n’ubunyamwuga ku rwego mpuzamahanga — cyane cyane mu gutuma u Bwongereza butinjira mu ntambara ya Irani. Ariko aho ibintu bigeze ubu, dukeneye icyerekezo kandi kuri iyi ngingo harimo icyuho. Aho twari dukeneye umurongo ngenderwaho, hari kugaragara kudohoka.”
Yakomeje agira ati: “Biragaragara ubu ko utazayobora Ishyaka Labour mu matora rusange ataha.”
Streeting, umaze igihe azwiho kugira inyota ya politiki, afatwa nk’umwe mu bantu bake bashobora kugerageza gukuraho Starmer.
Gusa kubikora ntibyahita bituma haba amatora rusange kuko ishyaka Labour riyobowe na Starmer ryatorewe manda y’imyaka itanu kandi amategeko ya politiki yo mu Bwongereza yemera ko ishyaka rihindura umuyobozi hatabaye amatora.
Undi ushobora guhangara Starmer, ni uwahoze ari Visi Minisitiri w’Intebe Angela Rayner, akaba aherutse kuvuga kuri uyu wa Kane tariki 14, Gicurasi, ko yumvikanye n’ikigo cy’imisoro kugira ngo akemure ibibazo byari ku misoro ye, byatumye ava muri guverinoma muri Nzeri umwaka ushize.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Guardian, Rayner yavuze ko Starmer “akwiriye gutekereza ku mwanya we,” anongeraho ko yiteguye “kugira uruhare” mu matora y’umuyobozi mushya niba Streeting yiteguye guhiganwa.
Irushanwa ryo gukuraho Starmer rirakaza umurego
Igitutu gisaba Starmer kwegura cyiyongereye nyuma y’aho Labour itsindiwe bikomeye mu matora y’inzego z’ibanze n’uturere mu cyumweru gishize, ibintu byagaragaje ko abaturage batishimiye Guverinoma yananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano yayo yo kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho y’abakozi.
Ubukungu budakura ndetse n’izamuka ry’ibiciro byatumye Guverinoma ya Starmer igorwa no gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abaturage nyuma yo gutsinda amatora, ubu hashize imyaka itageze kuri ibiri.
Starmer we aherutse gukoranya abagize Guverinoma ababwira ko akiri mu mirimo ye, kandi ko abatekereza ko azegura bakwiye kuba babyibagiwe.
Yaburiye Abadepite ko irushanwa ry’abashaka kumusimbura ryateza “akajagari” muri Guverinoma mu gihe igihugu gikwiye kuba cyibanda ku bibazo birimo ko ikiguzi cy’ubuzima gikomeje kuramuka bitewe na byinshi birimo n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu w’u Bwongereza(GDP), igipimo rusange cy’ibikorwa by’ubukungu, wazamutseho 0.6% mu mezi atatu ya mbere y’umwaka, uvuye kuri 0.2% mu gihembwe cyari cyabanje.
Minisitiri w’Imari Rachel Reeves, ku ruhande rwe, yavuze ko ibyo bipimo bigaragaza ko politiki za Starmer zitanga umusaruro kandi ko izamuka ry’ubukungu rizafasha Guverinoma kongera amafaranga muri serivisi rusange no gufasha abaturage guhangana n’ubuzima buhenze igihugu kirimo muri iki gihe.
Mu rwego rwo kwerekana ko hari ibyiza Starmer yakoze kandi bifatika bitagombye gutuma yegura, abo mu kigo cy’ubuzima cy’u Bwongereza NHS bavuga ko abagerwaho na serivisi z’ubuzima muri iki gihe biyongereye kandi bazibonera ku gihe, mbese ari nta makemwa!
Ibi rero biri mu byo Keir Starmer azagira iturufu yo gukomeza kwemeza Abongereza ko akora mu nyungu zabo bityo ko kumweguza byaba ari uguhubuka.
Uwari Umunyamabanga ushinzwe ubuzima Wes Streeting asanzwe abarizwa mu gice cy’Ishyaka Labour gifite ibitekerezo by’iterambere kandi gishaka kuvugurura ishyaka, kimwe na Starmer.
Rayner we akunzwe n’abanyamuryango batekereza ko ishyaka ryataye kure inkomoko yaryo yo kurengera abakozi ndetse n’abifuza ko ryakora byinshi mu kongera umushahara no kuzamura imisoro ku bakire.
Nk’uko amategeko agenga ishyaka Labour abiteganya, umuntu wese ushaka guhangara Minisitiri w’Intebe agomba gushyigikirwa nibura n’Abadepite 81 muri 403 b’ishyaka bari mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mu minsi ishize, abarenga uwo mubare bamaze gusaba ku mugaragaro Starmer kwegura.
Hari n’abandi bashobora kwinjira muri iri rushanwa.
Hagati aho hari abandi bashaka kujya mu mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza barimo na Meya wa Greater Manchester witwa Andy Burnham, na we afatwa nk’ushobora kwiyamamaza, nubwo byamusaba kubanza kugaruka mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abamushyigikiye bavuga ko kugira ngo ibyo yifuza bishoboke, ari ngombwa ko umwe mu Badepite yagombye kubanza kwegura kugira ngo Burnham yiyamamaze mu matora yihariye.
Nubwo Ishyaka Conservative rifite amateka yo gukuraho ba Minisitiri b’Intebe bari ku butegetsi, muri Labour si ko bikorwa, nk’uko byavuzwe na Jonathan Tonge, umwarimu wa siyansi ya politiki muri Kaminuza ya Liverpool.
Ati: “Ntabwo bakunda kuba abanyamwaga ku muyobozi wabo. Ntibakunda kumukura ku buyobozi. Abakonserivateri bo babikora nta mpuhwe.”
Tonge yongeyeho ko nubwo bishoboka ko izi mbaraga zo gukuraho Starmer zashobora kugabanuka, byaba ari iby’igihe gito kuko ngo politiki y’u Bwongereza isigaye yaracitsemo ibice byinshi.
Yagize ati: “Niba intambara y’imbere muri Labour itangiye kandi ari yo [Labour] igomba kuyobora igihugu, mu by’ukuri ni ibintu bidasanzwe cyane cyane ko hashize imyaka itageze kuri ibiri Keir Starmer atsinze imwe mu ntsinzi zikomeye Labour yigeze kugira.”
Yatanze umuburo w’uko nubwo Labour yatsinze cyane ikaba ifite Abadepite barenga 400, niba ibintu bidahindutse, Starmer ntari atazamara kabiri ateguye.

