Uwari Uhagarariye Papa Mu Rwanda Yasubiye I Vatican

Mgr. Andrzej Józwowicz wari Intumwa ya Papa mu Rwanda yarangije Manda ye mu Rwanda. Mbere yo gusubira i Vatican ngo abone gukomereza i Tehran muri Iran yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta bagirana ibiganiro.

Mu biganiro byabo barebeye hamwe ibyagezweho mu gihe cyose Mgr Andrzej Józwowicz yari amaze mu Rwanda ahagarariye Papa.

Mu gihe yari amaze mu Rwanda kimwe mu bintu bikomeye asize, ni uko ubu u Rwanda rufite Cardinal, uyu akaba ari Cardinal Antoine Kambanda.

Niwe Munyarwanda wa mbere wahaye uyu mwanya mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya gatulika ku Isi.

- Advertisement -

Ikindi ni uko hari icyizere ko bidatinze mu Rwanda hazubakwa Bazilika.

Mgr. Andrzej Józwowicz yavutse tariki 14, Mutarama, 1965, akaba akomoka mu Ntara ya Boćki muri Pologne.

Mgr. Andrzej Józwowicz ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Vatican mu Rwanda

Muri Kamena, 1990 nibwo yabaya Padiri, akomereza muri Kaminuza ya Valsovie mu Murwa mukuru wa Pologne.

Yaje kubona impamyabumenyi mu by’amategeko agenga Kiliziya gaturika, icyo bita Droit Canon.

Mgr. Andrzej Józwowicz yayifatiye muri Kaminuza yitwa Pontifical Lateran University y’i Roma.

Avuga indimi esheshatu ni ukuvuga Igitaliyani, Igifaransa, Icyongereza, Ikinyapolinye, Igipolutigari n’Ikirusiya.

Yatangiye akazi ko guhagararira Roma mu mahanga mu mwaka wa 1997.

Yahagarariye Roma mu bihugu birimo Mozambique, Thailand, Singapore, Cambodia, Hungary, Syria, Iran n’u Rwanda.

Yageze mu Rwanda muri Werurwe, tariki, 2017.

Mu kwezi gushize nibwo Papa Francis yamuhaye ubundi butumwa bwo muri Iran.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version