Uganda: Abangilikani Basabwe Guhaguruka Bakamagana Itegeko Rihana Abatinganyi

 Umuyobozi w’Abangilikani ku rwego rw’Isi, Umwongereza witwa Archibishop of Canterburg  Justin Portal Welby yandikiye ibaruwa uhagarariye Abangilikani bo muri Uganda amubwira ko bagomba guhaguruka bakamanaga itegeko Perezida Museveni aherutse gusinya.

Umuyobozi w’Abangilikani muri Uganda yitwa Stephen Kiziimba.

Justin Welby yanditse yibutsa Abangilikani bo muri Uganda ko ibikubiye muri ririya tegeko bihabanye n’inyigisho z’Abangilikani.

Justin Welby

Perezida wa Uganda aherutse gusinya itegeko rihana ubutinganyi k’uburyo hari n’ingingo zivuga ko hari ushobora no guhanishwa igihano cy’urupfu.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko idini ry’Abangilikani ari ryo dini rifite abayoboke benshi muri Uganda  nyuma ya Kiliziya gatulika.

Ikindi ni uko hari amakuru avuga ko hari ingingo zigize ririya tegeko ‘zishobora kuba’ zarahinduwe.

Imwe muri yo ni uko abashaka gukora ubutinganyi hagati yabo kandi bakaba ari abantu bakuze, bashobora kubikorera ahatari mu ruhame.

Iyo ngingo hamwe n’izindi zaganiriweho mu mwiherero Perezida Museveni aherutse kugirana n’abagize Inteko ishinga amategeko bo mu ishyaka NRM wabereye Kyankwanzi.

Icyakora ibi nta ruhande rurabitangaza ‘k’umugaragaro’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version