Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Abantu Barenga 800 Batewe Inkingo Za COVID-19 Za Magendu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uganda: Abantu Barenga 800 Batewe Inkingo Za COVID-19 Za Magendu

admin
Last updated: 30 June 2021 5:05 pm
admin
Share
SHARE

Abantu basaga 800 bo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda bimaze kumenyekana ko kuva mu kwezi gushize batewe inkingo ziswe iza COVID-19 kandi ari magendu, none bamwe bamaze kwitaba Imana.

Muri iki gihe Uganda yugarijwe cyane n’ubwandu bushya bwa COVID-19, ku buryo abantu bari guca hirya no hino ngo barebe uko bakwikingiza bikarangira bapfunyikiwe amazi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi bw’Urwego rw’Ubuzima mu biro by’umukuru w’igihugu, Dr Wallen Naamara, yabwiye abanyamakuru ko abakekwako icyo cyaha barimo umuganga ubu barimo gushakishwa.

Bashinjwa ko bashutse ibigo by’ubucuruzi n’abantu batandukanye, bakabatera inkingo z’inyiganano hagati ya tariki 15 Gicurasi na 17 Kamena. Mu gihe leta urukingo irutangira ubuntu, abandi bo barugurishaga hagati ya Shs 100,000 na Shs 200,000.

Kuri uyu wa Kabiri abagenzacyaha bafashe abaforomo babiri mu gace ka Nakawa, bakekwaho gutanga izo nkingo zitizewe. Bikekwa ko ibirango byari kuri ayo macupa yiswe ay’inkingo byibwe cyangwa bigakorerwa i Kampala.

Dr Naamara yakomeje ati “Hafi y’inkingo za Covid-19 zose usanga ari 5ml, ariko izi zo ntabwo zisa na 5ml, urasanga zirenga ndetse n’uburyo hejuru y’agacupa hameze, bisa neza n’inyiganano.”

Yavuze ko abo baforomo bafashwe, basobanura ko izo nkingo bazihabwaga n’umuganga witwa Dr Francis Baguma na we ubu urimo guhigishwa uruhindu.

Yavuze ko abagenzacyaha babonye igitabo kirimo amazina y’abantu n’ibigo bahawe izo nkingo, harimo nka Dott Services, Diamond Trust Bank, United Bank of Africa, Tororo Cement, Uganda Bati, Madhvani, Seven Hills, Dot Maxs Packaging n’amazina y’abantu ku giti cyabo basaga 800.

Kugeza ubu muri Uganda hamaze kwandura abantu 79,977 mu gihe abapfuye ari 1023.

Mu bipimo 6059 byafashwe ku wa 28 Kamena 2021 habonetsemo abanduye bashya 543, aho ijanisha ku bandura ryari 10.7%.

Abamaze gukingirwa muri rusange ni 856 025.

TAGGED:COVID-19featuredInkingoUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iyamuremye Woherejwe n’U Buholandi Yakatiwe Gufungwa Imyaka 25
Next Article GISUPUSUPU Yafunzwe Akurikiranyweho Gufata Umwana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?