Uwari Uje Gutoza Mukura VS Yahise Ayisezera

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Kuri uyu wa Mbere, Mukura VS yatangaje ko yatandukanye n’umutoza wa Tomas Trucha wari ukigera i Huye.

Kuri X/Twitter, Mukura yatangaje ko uwo mutoza bemeranyije ko yigendera amahoro akabasubiza amafaranga yose bamuhaye na tike y’indege, ubundi akigendera.

Haranditse hati: “Twemeranyije nawe ko yigira ahandi, kubera amahirwe yahabonye…”

Mukura yemeje ko itagikomezanyije n’uyu mutoza wari ukigera mu kazi.

Ngo ni amahirwe nyirubwite atashoboraga kureka bityo Mukura VS isaba abayifana kubyakira uko ntihagire ubifata nko gutenguhwa ku munota wa nyuma.

Mukura VS yanditse ko uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko yubahirije ibyari mu masezerano igihe impande zombi zitatandukanaga.

Tomas Trucha yari kuzatoza Mukura VS mu myaka ibiri akaba yagiye gutoza ikipe yo mu birwa bya Maldives.

Maldives ni igihugu kigizwe n’ibirwa byinshi (archipelago) giherereye mu Nyanja y’u Buhinde mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Buhinde na Sri Lanka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *