Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Abantu Barindwi Byemejwe Ko Banduye EBOLA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uganda: Abantu Barindwi Byemejwe Ko Banduye EBOLA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2022 10:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’ubuzima muri Uganda rwatangaje ko abantu barindwi bamaze gusuzumwa basanganwa ubwandu bwa Ebola. Kugeza ubu umwe niwe imaze guhitana.

Mu gihe hari barindwi byemejwe ko bayanduye, hari abandi bangana nabo baherutse gupfa bigakekwa ko ari yo yaba yarabahitanye.

Iperereza riracyabikorwa ho.

Hagati aho ibihugu bituranye na Uganda harimo n’u Rwanda byasabye ababituye kwirinda icyatuma bayandura.

Ebola ivugwa muri Uganda abahanga bayise inya-Sudani.

Mu Cyongereza bayita Sudan strain.

Umuntu uherutse kuzira iyi ndwara yari umugabo w’imyaka 24 wagaragazaga ibimenyetso byo kuruka no guhitwa kandi akumva ababara mu rukenyerero.

Ikindi kandi ngo yarukaga amaraso.

Umukozi muri Minisiteri y’ubuzima muri Uganda witwa Kyobe Henry Bbosa yemereye Reuters ko bamaze kubarura abantu barindwi banduye iriya ndwara iri mu zica kandi zandura vuba.

Hashize iminsi mike Minisiteri y’ubuzima muri Uganda itangarije kuri Twitter ko  Ebola yabonetse mu baturage b’iki gihugu.

Iyi ndwara yaherukaga guhitana umuntu mu mwaka  wa 2019.

Muri Mata, 2022,  Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, World Health Organization( WHO), ryatangaje ko icyorezo Ebola kiri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyari cyamaze kugira imbaraga zituma kigera no muri Repubulika ya Congo bituranye.

Ibi bihugu biraturanye k’uburyo imirwa mikuru y’ibi bihugu igabanywa n’ikiraro cy’uruzi rwa Congo.

Ibi byatangajwe hashize igihe gito, Repubulika ya Demukarasi ya Congo  itangaje ko muri kiriya gihugu hadutse ‘ubwandu bwa 14’ bw’iki cyorezo.

Bwari bwiganje mu Ntara ya Equatéur mu gace kitwa Mbandaka.

Ubwoba bwari ubw’uko kiriya cyorezo gishobora no kuzagera mu Murwa mukuru, Kinshasa.

TAGGED:CongoEbolafeaturedIndwaraUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Boeing Yaciwe Miliyoni $200 Kubera ‘Gushuka’ Abashoramari
Next Article Abanyarwanda Bari Mu Bwiteganyirize Bangana Na 1.6%-BNR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

DRC: Ingabo Z’Uburundi Zirashinjwa Kwicisha Abanyamulenge Inzara

Harabura Iki Ngo Interineti Igere Hose?-Abadepite Babaza Ingabire

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ikoranabuhanga

Ubushinwa Bwatangiye Gukoresha Robo Zikora Gipolisi Mu Muhanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Abasirikare Ba Uganda Bicanye Bapfa Umugore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?