Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Abantu Barindwi Byemejwe Ko Banduye EBOLA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uganda: Abantu Barindwi Byemejwe Ko Banduye EBOLA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2022 10:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’ubuzima muri Uganda rwatangaje ko abantu barindwi bamaze gusuzumwa basanganwa ubwandu bwa Ebola. Kugeza ubu umwe niwe imaze guhitana.

Mu gihe hari barindwi byemejwe ko bayanduye, hari abandi bangana nabo baherutse gupfa bigakekwa ko ari yo yaba yarabahitanye.

Iperereza riracyabikorwa ho.

Hagati aho ibihugu bituranye na Uganda harimo n’u Rwanda byasabye ababituye kwirinda icyatuma bayandura.

Ebola ivugwa muri Uganda abahanga bayise inya-Sudani.

Mu Cyongereza bayita Sudan strain.

Umuntu uherutse kuzira iyi ndwara yari umugabo w’imyaka 24 wagaragazaga ibimenyetso byo kuruka no guhitwa kandi akumva ababara mu rukenyerero.

Ikindi kandi ngo yarukaga amaraso.

Umukozi muri Minisiteri y’ubuzima muri Uganda witwa Kyobe Henry Bbosa yemereye Reuters ko bamaze kubarura abantu barindwi banduye iriya ndwara iri mu zica kandi zandura vuba.

Hashize iminsi mike Minisiteri y’ubuzima muri Uganda itangarije kuri Twitter ko  Ebola yabonetse mu baturage b’iki gihugu.

Iyi ndwara yaherukaga guhitana umuntu mu mwaka  wa 2019.

Muri Mata, 2022,  Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, World Health Organization( WHO), ryatangaje ko icyorezo Ebola kiri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyari cyamaze kugira imbaraga zituma kigera no muri Repubulika ya Congo bituranye.

Ibi bihugu biraturanye k’uburyo imirwa mikuru y’ibi bihugu igabanywa n’ikiraro cy’uruzi rwa Congo.

Ibi byatangajwe hashize igihe gito, Repubulika ya Demukarasi ya Congo  itangaje ko muri kiriya gihugu hadutse ‘ubwandu bwa 14’ bw’iki cyorezo.

Bwari bwiganje mu Ntara ya Equatéur mu gace kitwa Mbandaka.

Ubwoba bwari ubw’uko kiriya cyorezo gishobora no kuzagera mu Murwa mukuru, Kinshasa.

TAGGED:CongoEbolafeaturedIndwaraUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Boeing Yaciwe Miliyoni $200 Kubera ‘Gushuka’ Abashoramari
Next Article Abanyarwanda Bari Mu Bwiteganyirize Bangana Na 1.6%-BNR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?