Uganda: Abanyarwanda Bafunzwe Bakekwaho Kwica Umukoresha Wabo

Abo ni Desire Kwizera n’umugore we Uwingabire Kwizera bakoraga akazi ko  mu rugo muri Uganda mu gace ka Kabale bakaba batawe muri yombi bakekwaho kwica umukoresha wabo.

Polisi ya Uganda ivuga ko mu ibazwa ryabo ry’ibanze biyemereye ko ari bo bishe uwari umukoresha wabo witwaga Geofrey Twinomujuni Ntegyire, bikaba bivugwa ko bamwicishije inyundo hakaba hari taliki 31, Gicurasi, 2024.

Umuvugizi wa Polisi ahitwa Kisoro witwa Elly Maate avuga ko abakekwaho ubwo bwicanyi babwiye Polisi ko bamuhoye ko yahoraga abatonganya kandi akabikora mu rurumi batumva.

Abafashwe kandi bafatiwe ku mupaka bashaka gutorokera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahitwa Bunagana.

Umuvugizi wa Polisi muri kiriya gice avuga ko abafashwe bajyanywe kuri Station ya Polisi y’i Kabale.

Ikindi ni uko nyuma yo kumwica bamusahuye radio, igare n’ipasi.

Mu minsi iri imbere nibwo bazagezwa mu rukiko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version