Somalia Igiye Kwirukana Abasirikare Ba Ethiopia Bayibagamo

Ubutegetsi bw’i Mogadishu bwanzuye ko mu gihe gito kiri imbere ingabo za Ethiopia zari zihamaze igihe zigomba kuba zahavuye. Ni umwanzuro bivugwa ko Mogadishu ifashe kugira ngo ihane Addis Ababa ariko ku rundi ruhande abantu bavuga ko bizatuma abarwanya Somalia baboneraho kuyibuza guhumeka.

Ni uburyo bamwe bavuga ko buje kwihimura kuri Ethiopia kuko ishyigikiye Somaliland.

Ni umwanzuro bivugwa ko uzashobora kuzatuma Ethiopia yisubiraho ku cyemezo cyo gufasha Somaliland icyakora ngo biragoye.

Kuba Somalia yirukanye abasirikare ba Ethiopia ngo bizaha abarwanyi ba Al Shabaab uburyo bwo kongera ibitero bayigabagaho.

Muri Somalia hari abasirikare ba Ethiopia 3,000 bariyo mu rwego rw’ubutumwa bwa Afurika y’Ubumwe mu rwego rwo kuhagarura amahoro.

Mu bindi bice bya Somalia hari abasirikare bari hagati ya 5000 n’abantu 7000 baturutse mu bindi bihugu.

Umubano mubi hagati ya Somalia na Ethiopia watangiye kugaragara mu buryo bweruye mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 ubwo Ethiopia yahitagamo kwemeza ko Somaliland ari igice kigenga.

Somaliland ni agace Somalia ivuga ko ari akayo kandi ko idashaka ko hari igihugu icyo ari cyo cyose kivuga ko ari igice kigenga.

Guhera mu mwaka wa 1991 Somaliland yatangiye kuvuga ko yigenga ariko kugeza n’ubu ntirabona uburenganzira mpuzamahanga bwo gufatwa gutyo.

Ethiopia ivuga ko izemera ko Somaliland ari igihugu kigenga igihe cyose abo muri iki gihugu bazaba bayemereye ko iyubakaho ibirindiro bya gisirikare.

Umwe mu bayobozi mu by’umutekano muri Somalia yabwiye The Reuters ko niba ubuyobozi bwa Ethiopia na Afurika yunze ubumwe bushaka ko abasirikare babo baguma muri iki gihugu, ari ngombwa ko bahagarika ibyo kwemera ko Somaliland yigenga bitaba ibyo bakaba bavuye muri iki gihugu biterenze impera za Kamena, 2024.

Abayobozi ba Somalia bavuga ko Ethiopia itaba umunyamahoro waje kugarura amahoro muri iki gihgu kandi ngo ibe n’umushotoranyi ku rundi ruhande.

The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko abayobozi yabajije haba mu ngabo za Ethiopia n’iza Somalia ngo bagire icyo bavuga kuri iyi ngingo, ntacyo babasubije.

Hagati aho ni ngombwa kuzirikana ko muri Somalia hari abasirikare boherejwe kuhagarura amahoro bo mu Burundi, Djibouti, Uganda, Kenya na Ethiopia.

Uko bigaragara hari umwuka mubi kandi ushobora kuzamara igihe kirekire hagati ya Somalia na Ethiopia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version