Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Abaturage Bagiye Guhabwa Irangamuntu Nshya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Abaturage Bagiye Guhabwa Irangamuntu Nshya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 May 2025 7:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Irangamuntu ya Uganda.( Ifoto@Biometric Update)
SHARE

Ikigo cya Uganda gishinzwe irangamuntu n’irangamimerere, The National Identification and Registration Authority, NIRA, cyatangaje ko guhera tariki 27, Gicurasi, 2025 buri muturage ufite imyaka y’ubukure azahabwa irangamuntu nshya.

Iki gikorwa kizabera mu turere tw’iki gihugu gikoreshe ingengo y’imari ya Miliyari Shs 666.85, zirimo Miliyari Shs 183 zizakoreshwa mu kugura izo ndangamuntu, izindi Miliyari Shs 293 zikoreshwe mu ikoranabuhanga ryo kuzikora mu gihe Miliyari Shs 190.85 zizaba izo kwishyura abakozi bazabigiramo uruhare bagera ku 13,864.

Umuuyobozi w’ikigo NIRA witwa Rosemary Kisembo yabwiye The Monitor ko hari indangamuntu miliyoni 15.8 zishaje zizasimbuzwa mu gihe hari izindi nshya miliyoni 17.2 zizahabwa abaturage batazisanganywe kubera impamvu zinyuranye.

Ati: “ Ni igikorwa kizajya kiba ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, kikabera ahazaba hateguwe. Buri hantu hazaba hari ibikoresho byagenwe n’Akarere hashingiwe ku bikenewe ahantu runaka”.

Avuga ko muri rusange gutanga irangamuntu bizakorwa ku buntu keretse ku bashaka kugira ikindi bahindura ku byari biyanditseho, bo bakazishyura Shs 200,000 ni ukuvuga hafi Frw 80,000.

Icyakora nibigaragara ko ibyanditse ku irangamuntu bikeneye gukosorwa byayigiyeho kubera amakosa y’abakozi b’Ikigo NIRA,  nyirayo nta mande azacibwa.

The Monitor yanditse ko gutanga irangamuntu nshya byari bitegerejwe na benshi kuko hari abantu bari bafite izashaje bashaka guhabwa inshya.

TAGGED:AbaturageIbaruraIkigoImariIngengoIrangamuntuUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Buri Karere Kazashyirwamo Ikigo Cya TVET Cy’Ikitegererezo
Next Article Muganga Yaremeye Ikipe Y’Igihugu Y’Abangavu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?