Kuri uyu wa Mbere, abajura binjiye muri Banki yo muri Uganda iri mu zirinzwe cyane i Kampala, biba mudasobwa zirindwi.
Daily Monitor yanditse ko ibyavuye mu iperereza rya mbere rya polisi bigaragaza ko abakekwaho ubu bujura bashobora kuba barakoranye na bamwe mu bakozi ba Banki ndetse n’abagize itsinda ry’umutekano.
Bivugwa ko aba bajura bagabye igitero mu gitondo cyo ku wa Mbere binjira muri Banki banyuze ku irembo riri ahateganye n’ahitwa City Square, bakomeza bajya mu biro by’ubucuruzi.
Bamaze hafi amasaha atatu imbere muri iyo nyubako mbere yo gusohokana izo mudasobwa.
Abashinzwe iperereza bavuga ko abajura bakoresheje imfunguzo bacuze bituma binjira mu nyubako batabanje kumena imiryango.
Andi mayeri bakoresheje ngo inzego zitabavumbura ni ugukuraho interineti, bituma bakora icyari cyabazanye mu buryo bwihuse.
Abahaye amakuru Daily Monitor bavuga ko aba bajura batwaye ibikoresho by’umutekano, birimo icyuma kibika amakura aba yatanzwe na cameras z’umuteekano, batwara icyuma gitanga interineti, byose hamwe bikaba bifite agaciro ka Miliyoni 50 z’amafaranga ya Uganda.
Icyakora, ntibashoboye kugera aho amafaranga abikwa (cash safe).
Polisi ivuga ko abajura bangije camera za CCTV n’inzugi z’ibiro bashakisha imfunguzo zijya mu cyumba kibikwamo ibintu by’agaciro ariko birabananira.
Amashusho agaragaza abagabo bagera kuri batanu binjira banyuze mu nzugi zikomeye.
Itsinda rya polisi ryo kuri Sitasiyo Nkuru ya Polisi ya Kampala, rifashijwe n’imbwa zihumurirwa, ryasuye aho byabereye ngo rikusanye amakuru y’ibanze.
Izo mbwa zakurikiranye impumuro kugeza ahitwa Mutaasa Kafeero Plaza mu mujyi rwagati wa Kampala, aho inyubako nyinshi zahise zifungwa mu rwego rwo gushakisha abakekwaho icyaha.
Umuvugizi wa Polisi ya Kampala Metropolitan, SP Racheal Kawala, yavuze ko ibikorwa byo gukurikirana abakekwaho byakozwe hashingiwe ku makuru y’ubutasi yari ahari.
Yemeje ko abantu barenga 20 bamaze gutabwa muri yombi kandi hari n’ibintu byafashwe bizafasha mu iperereza.
Yanze gutangaza niba abafashwe bafitanye isano itaziguye n’ubu bujura bwabereye muri banki nkuru y’igihugu.

