Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Ebola Yishe Umuganga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uganda: Ebola Yishe Umuganga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 October 2022 2:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yatangaje ko umuganga witaga ku barwayi ba ebola witwa Dr. Mohammed Ali yamuhitanye. Yari akiri muto kuko yari afite imyaka  37 y’amavuko.

Uyu muganga ukomoka muri Tanzania yapfuye kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba.

Minisiteri w’ubuzima muri Uganda witwa Dr. Aceng yatangaje ko uriya muganga yazize Ebola yanduriye mu kazi yakoraga nka muganga.

Ubutumwa bubika Dr Ali bwacishijwe kuri Twitter.

Yari arwariye mu bitaro byitwa Fort Portal RRH, aho yari ari mu muhezo kuko n’ubundi abantu banduye Ebola bavurirwa ahantu habo gusa.

Ni ubwa mbere iriya ndwara ihitanye umuganga kuva yongera kwaduka muri Uganda mu minsi micye ishize.

Kugeza ubu ariko, hari abandi bantu bakora mu rwego rw’ubuzima bandiye iriya ndwara iri mu zandura vuba kandi zica.

Perezida Museveni aherutse kugeza ku baturage be uko ubuzima bw’igihugu buhagaze ariko yirinda kuvuga ko Ebola imaze kuba ikibazo k’uburyo hari uduce twashyirwa mu kato.

Yatangaje ko iriya ndwara itaraba icyorezo k’uburyo hari ibice by’igihugu byashyirwa mu kato hirindwa ko hari abakwanduza abandi.

Kenya iherutse gutangaza ko hari ibice byayo bikwiye kwirinda kujya muri Uganda ariko nayo ntiyabishyize mu kato.

Abaturage ba Uganda kandi babujijwe gusomana uko babonye kuko bishobora kubanduza Ebola.

Let’s just stop kissing anyhow #FightEbola #AntiBolas pic.twitter.com/P5lVseoT6E

— Dr. Ash (@kashisboss) September 30, 2022

TAGGED:EbolafeaturedUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Canal + Rwanda Yatangaje Ku Mugaragaro Imikorere Ya Zacu TV Iherutse Kugura
Next Article Kuba Rwanda Rwarabohowe Byatumye Umuziki Wacu Ujya Mu Ruhando Rw’Isi- Masamba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?