Uganda: Ebola Yishe Umuganga

Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yatangaje ko umuganga witaga ku barwayi ba ebola witwa Dr. Mohammed Ali yamuhitanye. Yari akiri muto kuko yari afite imyaka  37 y’amavuko.

Uyu muganga ukomoka muri Tanzania yapfuye kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba.

Minisiteri w’ubuzima muri Uganda witwa Dr. Aceng yatangaje ko uriya muganga yazize Ebola yanduriye mu kazi yakoraga nka muganga.

Ubutumwa bubika Dr Ali bwacishijwe kuri Twitter.

- Advertisement -

Yari arwariye mu bitaro byitwa Fort Portal RRH, aho yari ari mu muhezo kuko n’ubundi abantu banduye Ebola bavurirwa ahantu habo gusa.

Ni ubwa mbere iriya ndwara ihitanye umuganga kuva yongera kwaduka muri Uganda mu minsi micye ishize.

Kugeza ubu ariko, hari abandi bantu bakora mu rwego rw’ubuzima bandiye iriya ndwara iri mu zandura vuba kandi zica.

Perezida Museveni aherutse kugeza ku baturage be uko ubuzima bw’igihugu buhagaze ariko yirinda kuvuga ko Ebola imaze kuba ikibazo k’uburyo hari uduce twashyirwa mu kato.

Yatangaje ko iriya ndwara itaraba icyorezo k’uburyo hari ibice by’igihugu byashyirwa mu kato hirindwa ko hari abakwanduza abandi.

Kenya iherutse gutangaza ko hari ibice byayo bikwiye kwirinda kujya muri Uganda ariko nayo ntiyabishyize mu kato.

Abaturage ba Uganda kandi babujijwe gusomana uko babonye kuko bishobora kubanduza Ebola.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version