Uganda Ifite Umugaba Mukuru W’Ingabo Mushya

Lieutenant General Wilson Mbasu Mbadi yagizwe Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda. Ni icyemezo cyafashwe na Perezida Yoweli Museveni, akaba ari n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, UPDF.

Gen Willson Mbadi yari asanzwe ari umugaba w’ingaba w’ingabo za Uganda wungirije akaba n’umugenzuzi mukuru mu ngabo za Uganda.

Muri 2017 nibwo yagizwe umugenzuzi mukuru mu ngabo za Uganda asimbuye Lt Gen Charles Angina.

Wilson Mbadi yinjiye mu ngabo za Uganda mu mwaka wa 1986, umwaka Museveni yatangiriye kuyobora Uganda.

- Advertisement -

Yaje koherezwa kwiga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza riri ahitwa Sandhurst.

Mu mwaka wa 1992 yakomereje amasomo ye mu ishuri rya gisirikare rya Uganda ryigisha ibyo kurwanira ku butaka ryitwa Uganda School of Infantry, icyo gihe ryakoreraga muri Jinja, nyuma y’imyaka ibiiri akomereza mu ryitwa Uganda Junior Staff College naryo ryabaga muri Jinja.

NBS niyo yabitangaje

Hashize imyaka itandatu yakomereje amasomo ye i Lusaka muri Zambia, aya masomo yitwa Mobile International Defense Management Course.

Mu mwaka wa 1998 yakomereje amasomo muri Tanzania yiga amasomo bita Company Command Course.

Mu myaka yakurikiyeho yize mu Buhinde, yiga no muri Kenya.

Mu mwaka wa 2005 yagiye i Alabama muri Amerika kwiga ibyerekeye intambara yo mu kirere mu ishuri ryitwa Maxwell Air Force Base.

Lt Gen Mbadi asanzwe ari umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bize amashuri menshi kandi bakiri bato ugereranyije n’abandi bafite ipeti nk’irye cyangwa rito ku rye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version