Uganda Igiye Kubaka Ibiro Bishya Bya Minisiteri Y’Ingabo

I Mbuya niho hatangirijwe igikorwa cyo kubaka Minisiteri nshya y’ingabo za Uganda. Umugaba mukuru wazo General Muhoozi Kainerugaba niwe watangije ibyo bikorwa.

Muri aka gace n’ubundi niho hari hasanzwe hubatswe Ibiro by’ingabo za Uganda ariko ubu hagiye kubakwa ibindi bishya, inyubako zari zihasanzwe hazarebwa ikindi zakoreshwa.

Amakuru agaragara kuri murandasi avuga imibare yo hagati y’umwaka wa 2007 n’umwaka wa 2011 yerekan ko Uganda yari ifite abasirikare bari hagati ya 40,000 na 45,000.

Icyakora kubera ko buri mwaka ubuyobozi bwinjizamo abasirikare bashya bivuze ko uwo mubare wahindutse.

Ingabo za Uganda zirimo izirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’izirwanira mu mazi kuko iki gihugu gifite ikiyaga kinini cya Victoria kikigabanya n’ibindi bihugu.

Ifite n’umutwe w’inkeragutabara zikunze kugaragara mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu Uganda yoherejemo abasirikare bayo nko muri Somalia.

Muhoozi yasimbuye Gen Wilson Mbasu Mbadi wari umugaba w’ingabo za Uganda mbere ye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version