Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Impanuka Yahitanye Abantu Batandatu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Uganda: Impanuka Yahitanye Abantu Batandatu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 December 2024 11:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyi mpanuka yabereye ahitwa Nakasongola
SHARE

Abantu batandatu bari bagiye mu birori bya Noheli ahitwa Kapaburuuli bakoze impanuka irabahitana. Bari bageze ahitwa Nakasongola mu muhanda ugana i Kampala mu Mujyi.

The Monitor yanditse ko iyo mpanuka yabaye saa mbiri z’ijoro ryakeye ikomerekeramo abandi bantu umunani kandi ngo bakomeretse bikomeye.

Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka eshatu zagonganiye ahantu hamwe kandi abari bazitwaye imyirondoro yabo ntiramenyekana.

Amakuru avuga ko muri zo harimo ikamyo yagonzwe na bisi yihutaga cyane, nyuma yo kuyigonga irenga umuhanda ihutaza indi modoka yavaga i Kampala.

Ako kanya abantu bane bahise bahasiga ubuzima, batatu muri bo ni abagabo bakuru mu gihe undi ari umusore utaramenyakana amazina.

Abantu umunani bakomeretse bikomeye bahise boherezwa mu bitaro bya Nakasongola ngo bitabweho mu gihe imirambo y’abapfuye yoherejwe mu buruhukiro.

Mu bari bakomeretse hari babiri bashizemo umwuka bageze kwa muganga.

Ikindi ni uko muri abo bakomeretse umuto afite imyaka 19, umukuru akagira imyaka 22.

Polisi ivuga ko umuvuduko ukomeye ari wo ntandaro y’iyi mpanuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere byabereyemo witwa ASP Twiineamazima Sam yabwiye The Monitor ko abantu bakwiye kureka umuvuduko ukabije kuko utuma shoferi atamenya neza uko agenzura ibibera mu muhanda.

Iyi mpanuka ibaye hashize igihe gito Polisi yo muri aka gace iri mu bukangurambaga bwo gusaba abashoferi kungeza akariro gake na feri.

Ni ubutumwa Polisi ya Uganda ivuga ko ari ubwo kwitonderwa cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

TAGGED:ImpanukaPolisiUgandaUmuvuduko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kalimpinya Yafashwe N’Uburwayi Mu Buhumekero
Next Article Nshishikariza Abanyayisiraheri Gutura Mu Rwanda- Amb Einat Weiss
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nta Byinshi Dufite Byo Gusesagura- Kagame Abwira Sena

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

DRC: Gusimbura Vital Kamerhe Bikomeje Kugorana

Umuhati Polisi Ishyira Mu Kurwanya Ibiyobyabwenge Ugera Kuki?

Rwanda: Ibiza Byishe Abantu 35 Hafi Mu Mezi Abiri

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

Abanyamerika Baramagana Perezida Wabo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Ingabo Za Israel Zasanze Igitabo Cya Hitler Mu Biro Bya Hamas 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Abayobozi Ba Amerika Barisukiranya Muri Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Amadini N'IyobokamanaAndi makuruMu Rwanda

RIB Yafunze Uwasabaga Abantu Kujyana Amafaranga Mu Rusengero Ngo Bakubirwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ubufaransa Bugiye Gukoresha Inama Ku Mutekano Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?