Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ahitwa Adebe ugana Kampala –Gulu habereye impanuka yahitanye abantu 16. Ni imibare yatangajwe na Polisi ya Uganda.
Imodoka ya bisi ifite nomero UAT 259P y’’ikigo Roblyn yagonze ikamyo yari iparitse nabi.
Byabereye hafi y’ahitwa Kamdini nk’uko umuvugizi wa Polisi muri kiriya gice witwa SP Patrick Jimmy Okema yabibwiye The Monitor.
Uyu mupolisi yavuga ko abantu 12 bahise bahasiga ubuzima, abandi bane bagwa ku bitaro bya Atapara.
Polisi ivuga ko iriya mpanuka yatewe n’uko uwari utwaye ikamyo yayiparitse nabi, bituma ya bisi yirukaga iyigonga.
Umushoferi wa bisi yagiye guhagarara biranga kubera ko yari afite umuvuduko mwinshi aba aragonze.
Iyi mpanuka ibaye ikurikira indi yabaye mu ijoro ry’Ubunani yaguyemo n’Abanyarwanda.
Yatewe n’uko bisi ya Volcano yazaga mu Rwanda yagonganye n’indi bisi yo muri Kenya yari iganye abantu i Kampala.
Raporo isohorwa na Polisi ya Uganda ivuga ko mu mwaka wa 2021 abantu 4,159 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda, inyinshi zigaterwa n’umuvuduko ukabije ndetse no kuba imodoka nyinshi ziba zidaherutse gukorerwa igenzura rya tekiniki.
Hari n’abatwara imodoka basinze cyangwa bananiwe cyane.