Uganda: Imvura Nyinshi Yahitanye Abantu 15

Croix Rouge ya Uganda iri gutabara abagihumeka( Ifoto: Reuters)
Abantu 15 nibo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’amazi y’imvura yaguye mu minsi ishize, abandi 100 ubu baburiwe irengero. Inkangu ukomeye yahitanye abo bantu bari basanzwe batuye muri disitirigiti ya Bulambuli mu bilometero 300 uvuye mu murwa mukuru, Kampala.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko inzu nyinshi zahiritswe nayo imivu ikomeye yamanukaga ku misozi, izindi zirundumukana n’inkangu zatewe n’amazi hirya no hino muri kariya gace.
Ku wa Gatatu nibwo iki cyiza cyateye muri Uganda, ubuyobozi bwo mu gace kibasiwe bukemeza ko hari abantu benshi bashobora kuba barahitanywe nacyo kuko hari abataraboneka mu bahoze bagize imiryango imwe n’imwe.
Al Jazeera yemeza ko inzu zimaze kubarurwa ko zasenyutse burundu ari 40, aya akaba ari amakuru yatangajwe na Croix Rouge yo muri iki gihugu.
Hari inzu zitasenyutse ariko zangiritse bigaragara.
Umuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe witwa Charles Odongtho yatangaje ko hari impungenge z’uko hari abantu bahuye n’akaga bakaba bataraboneka, ariko akemeza ko ibikorwa byo gutabara abagihumeka bigikomeje.
Odongtho avuga ko hari ibiraro byasenyutse ku rwego rukomeye k’uburyo kubisana bizasaba izindi mbaraga.
Polisi ya Uganda ivuga ko hari abantu 113 bataraboneka, ikemeza ko kubageraho bigoye kuko imihanda yo muri kariya gace yangiritse bikomeye.
Imbangukiragutabara ntiziri kubona aho zica ngo zijye kuzana abahuye n’akaga kandi n’imfashanyo ya Croix Rouge nayo ntiri kugera ku bayikeneye mu buryo bworoshye.
Nk’uko bimeze mu Rwanda, muri Uganda naho hamaze iminsi hari imvura nyinshi yatangiye mu Ukwakira, ikaba igikomeje kugwa.
Yateje imyuzure n’inkangu mu bice by’iki gihugu kandi iyaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri muri iki Cyumweru yatumye amazi y’uruzi rwa Nili ruca muru Uganda azamuka cyane ateza imyuzure mu mirima ituranye n’aho ica.
Amazi ry’uru ruzi yarenze inkombe ku buryo yageze mu bice bimwe na bimwe bya Kampala.
Umuhanda wangijwe n’ayo mazi ni uhuza Kampala n’ibice by’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.
Ni amakuru atangwa n’Ikigo cya Uganda gishinzwe iby’imihanda kitwa Uganda National Roads Authority  ndetse na Polisi y’iki gihugu irabyemeza.
Abahanga bavuga ko imwe mu mpamvu ituma Uganda yibasirwa n’ibiza bikayishegesha ni uko amashyamba yatemwe ku bwinshi bituma impinga zayo zisigara ari agasi.
Ibyo bitera inkangu n’imyuzure ikomeye iteza ibibazo mu baturage.
Ibyago Uganda ifite muri iki gihe yigeze guhura nabyo mu mwaka wa 2010 ubwo inkangu n’izindi ngaruka ziterwa n’imvura nyinshi zahitanaga abantu 80.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version