Uganda Irashaka Gukorana Na DRC Mu Bucukuzi Bwa Petelori Na Gazi

Ubutegetsi bw’i Kampala buvuga ko bufite umugambi wo gukorana na DRC mu gucukura no gutunganya ibikomoka kuri Petelori na Gazi biboneka mu bihugu byombi.

Minisitiri ushinzwe ingufu muri Uganda witwa Ruth Nankabirwa avuga ko igihugu cye cyarangije gutegura uburyo bwo gukorana n’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba, EAC, kugira ngo gucukura no gutunganya gazi na Petelori bizakorwe neza.

Uganda ivuga ko ifite umugambi mwiza wo guhaza aka karere kuri Petelori na Gazi.

Ruth Nankabirwa, Minisitiri wa Uganda ushinzwe ingufu

Ifite umushinga yatangije yise East Africa Crude Oil Pipeline ifatanyijemo na Tanzania, muri iki gihe ikaba iri gukorana na DRC kugira ngo nayo iwunjiremo neza.

- Advertisement -

ChimpReports yanditse ko ubutegetsi bw’i Kinshasa bufite intego yo kubaka umuyoboro wa Petelori na Gazi ugahuzwa n’uwa Uganda kugira ngo nayo( DRC) yihaze kuri ibi bintu nkenerwa mu bucuruzi.

DRC iteganya ko nirangiza kwihaza kuri ibi, izatangira gusagurira n’isoko mpuzamahanga.

Uganda ivuga ko umugambi wayo udakomwe mu nkokora n’ikintu icyo ari cyo cyose, iteganya kuzatangira gusarura imbuto yashoye mu gucukura petelori na gazi byibura mu mwaka wa 2025.

Ivuga ko mu butaka bwayo harimo petelori nyinshi k’uburyo ku mwaka izajya icukura utugunguru miliyari 6.5.

Visi Perezida wa Uganda witwa Jessica Alupo aherutse kuvuga ko kugira ngo ibikomoka kuri petelori bikenewe muri aka karere bizatange umusaruro, ari ngombwa ko hubakwa inganda zizabitunganya.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba Dr. Peter Mathuki nawe aherutse gutangaza ko mu bihugu hafi ya byose bigize uyu muryango hari petelori na gazi bikeneye gutunganywa.

Uganda isanzwe ifite ingabo muri DRC.

Zagiye yo ku bwumvikane hagati ya Perezida Museveni na mugenzi we Tshisekedi zigiye guhashya umutwe wa ADF uzwiho gukora iterabwoba haba muri DRC n’ahandi mu Karere.

Uyu mutwe ukomoka muri Uganda.

Zihageze zubatse imihanda zivuga ko ari iyo kuzifasha mu ngendo zikora zijya cyangwa ziva ku rugamba.

Muri Gashyantare, 2022 nibwo umuhanda wa mbere watashywe, iki gikorwa cyayobowe na Major General Kayanja Muhanga wari uyoboye ingabo za Uganda zagiye muri DRC kuhirukana ADF.

Ni umuhanda uhuza agace ka Burasi n’agace ka Boga, hagati hakaba harimo intera ya Kilometero 50.

Uriya muhanda kandi byavugwaga ko uzahuza ibice bya Mbau, Ouicha, Eringeti, Kainama, Tchabi, Olamoyo, River Semulik Bridge na Mukakati.

Ingabo Za Uganda Zujuje Umuhanda Zivuga Ko Ugiye Kuzifasha Guhashya ADF

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version