Tunisia: Abayahudi Biciwe Mu Isinagogi

Umwe mu basirikare barinda Umukuru wa Tunisia yishe mugenzi bakoranaga arangije aboneza ku isinagogi aho Abayahudi bari bateraniye abamishamo amasasu. Nawe yaje kuraswa arapfa.

Isinagogi yakorewemo ariya mahano iherereye ahitwa Djerba.

Abayahudi biciwe muri iriya sinagogi ni babiri harimo umwe ukomoka mu Bufaransa n’undi ukomoka muri Israel ariko usanzwe ari n’Umunya Tunisia.

Amasasu kandi yakomerekeje abandi bapolisi bane bari baje gutabara.

- Advertisement -

Icyakora umwe muri bo yarashe uwo muntu aramwica.

Reuters ivuga ko ubu bwicanyi bwabereye mu kirwa cya Djerba, kikaba ari cyo gisurwa na ba mukerarugendo benshi muri Tunisia.

Muri Israel n’aho byabababaje kubera ko Ibiro bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga byavuze ko kiriya gitero ari akaga kagwiririye Tunisia muri rusange n’Abayahudi by’umwihariko.

Ubwo amasasu yavugaga, abari baje gusenga bahungishirije ubuzima bwabo munsi y’intebe, abandi baseserana mu maguru.

Ku bw’amahirwe hari abarokotse.

Umwe mu Bayahudi bari aho witwa Peres Trabelsi uyobora Abayahudi batuye i Djerba yagize ati: “ Twari twishimye tubyina kugeza ubwo twagiye kumva twumva amasasu menshi, ibyari ibyishimo bihinduka amarira. Buri wese yakizaga amagara ye, asesera mu nsi ya mugenzi we, abandi munsi y’ameza, abandi mu bindi byumba… Mbese ibintu byari bikaze, ubwoba ari bwose”.

Uwakoze kiriya gitero yaje ari kuri moto yambaye icyuma gikingira igituza amasasu.

Ni igitero bigaragara ko yari yateguye neza kubera ko yakigabye mu gihe Abayahudi benshi baba bateraniye muri uriya musigiti kugira ngo bizihize igihe kinini gishize Idini rya Kiyahudi rigeze muri Afurika kuko ryabanjirije muri Tunisia.

Si ubwa mbere aha hantu kandi hagabwa igitero kubera ko no mu mwaka wa 2002 abagizi ba nabi bahagabye igitero bica abantu 21.

Tunisia isanzwe ituwe cyane cyane n’Abayisilamu.

Icyakora iri mu bihugu bya mbere mu Majyaruguru y’Afurika bigira Abayahudi benshi kuko kugeza ubu babarizwa mu bantu 1,800.

Abayahudi batangiye gutura muri Tunisia y’ubu ikitwa Carthage kera cyane mbere ya Yezu Kristu.

Buri gihe uko Tunisia igabweho igitero, biyigiraho ingaruka mu bukungu.

Kuko ari igihugu gisurwa naba mukerarugendo benshi, uko kivuzwemo umutekano mucye ni ko n’abagisura batangira kubanza kubitekerezaho kabiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version