Uganda Iri Mu Biganiro Byo Kohereza Ingabo Muri Congo

Perezida Yoweri Museveni yavuze ko Uganda iri mu biganiro na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bigamije koherezayo ingabo mu bikorwa byo guhashya umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF).

Ni umutwe ufatwa nk’ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam, ushinjwa ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi. Abawutangije bafite inkomoko muri Uganda ndetse wagiye ugaba ibitero bitandukanye kuri icyo gihugu.

Ubwo Museveni yari abajijwe ku miterere y’ibibazo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu kiganiro na France 24, yavuze ko bifitanye isano n’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ati “Biriya byihebe byagaragaye muri Mozambique byahoze hano mu burasirazuba bwa Congo mu myaka 20 ishize, byakorerahaga hano mu burasirazuba bwa Congo. Bityo ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo gikwiye gukemurirwa rimwe n’ikibazo cyo mu majyaruguru ya Mozambique, kandi twatanga umusanzu wacu igihe icyo aricyo cyose.”

- Advertisement -

Yabajijwe niba Uganda yiteguye kohereza ingabo muri Mozambique, icyemezo cyafashwe n’u Rwanda ndetse ingabo zarwo zikomeje kubohora ibice byinshi muri Cabo Delgado.

Museveni ati “Twifuza guhera muri Congo, kubera ko ntabwo waba ukemuye ikibazo cyo muri Mozambique udakemuye ikibazo cyo muri Congo.”

Yahise avuga ko ahubwo bifuza kohereza ingabo muri RDC, zo guhangana na ADF.

Yakomeje ati “Tumaze igihe twiteguye, Guverinoma ya Congo iramutse yemeye ko twafasha muri icyo ibazo. Turimo kuganira nabo, icyemezo kizatangazwa na Guverinoma ya Congo, ariko turimo kuganira nabo.”

Hari amakuru ko mu biganirwaho harimo imiyoborere n’imikoranire y’ingabo zizaba zihuriweho, mu bufatanye bugamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version