Telefoni 7600 Zimaze Guhabwa Abaturage Muri Gahunda Ya Connect Rwanda

MTN Rwanda yatangaje ko abantu batandukanye n’ibigo bamaze kwemera gutanga telefoni 44,570 zo mu bwoko bwa smartphones, mu gihe izigera ku 7,670 ari zo zimaze guhabwa abaturarwanda bari mu byiciro bitandukanye, binyuze mu bukangurambaga bwiswe Connect Rwanda.

Bwatangijwe na MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Ukuboza 2019.

Bugamije kugenera abaturarwanda batishoboye telefoni ngendanwa zigezweho, mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Bizatuma babasha kubona serivisi nyinshi zitangirwa mu ikoranabuhanga, mu gihe byari kuzabafata igihe kirekire ngo babashe kuzigurira.

- Advertisement -

Ni ubukangurambaga bukorwa mu buryo ibigo byigenga, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bitanga, kugira ngo intego yo kugeza iri koranabuhanga ku banyarwanda bose yihute.

Kuri uyu wa Kane binyuze muri #Connect Rwanda hatanzwe telefoni 566, zashyikirijwe abahinzi b’icyayi.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, yagize ati “Dushimishijwe no kubona Connect Rwanda itanga umusaruro, aho telefoni zimaze kwemerwa ari 44,570, izakusanyijwe ni 20,257 naho 7,670 zimaze gushyikirizwa abantu, bigaragaza uburyo intego yacu yo gusakaza ikoranabuhanga irimo gutanga umusaruro inagabanya icyuho cyagaragaraga.”

https://twitter.com/MTNRwanda/status/1435903094899060738

Perezida Kagame aheruka kuvuga ko nyuma yo gutanga izi telefoni, hanakenewe uburyo bwo kugabanya igiciro cya internet kugira ngo byorohereze imiryango ikennye.

Ati “Umuturage akaba yagira inyigisho avanaho, serivisi aboneraho, gukurikirana ari ibimwegereye, ari ibya kure, akamenya amasoko, akamenya aho yagurisha icyo afite cyangwa aho yagura icyo ashaka, ni ibintu rero biri ku nzego zitandukanye, twe turashaka n’abo ku rwego rwo hasi, abaturage bacu basanzwe, mu buzima bwabo, ibyo bikoresho nabo bibagereho kandi babikoreshe mu gutubura ibyo batunze cyangwa ibyo bashaka gutunga.”

Mu batanze inkunga muri iyi gahunda harimo Banki ya Kigali yashyikirije MTN Rwanda sheki ya miliyoni 200 Frw zo kugura telefoni zigezweho 2000.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeye gutanga telefoni 2000, Polisi y’u Rwanda yemera gutanga smartphones 1200 za Mara Phones.

Mu bahawe telefoni ku ikubitiro muri iyi gahunda harimo abagore 3000 bayobora amakoperative y’abafashamyumvire, zitezweho kubafasha kubona amakuru y’ubuhinzi n’ubworozi no kuyageza kuri bagenzi babo.

Kugeza muri Nyakanga 2021 byabarwaga ko mu Rwanda habarizwa telefoni miliyoni 10.9 ugendeye kuri simcard zanditswe ku bantu batandukanye.

Gusa abatunze smartphones ntibarenga miliyoni ebyiri.

Telefoni mu Rwanda ishobora gufasha muri byinshi nka serivisi z’ibyangombwa bitangirwa ku rubuga Irembo, Serivisi za banki, iz’ubuzima, uburezi, kwishyura ifumbire bakoresheje Smart Nkunganire, amakuru ajyanye n’iteganyagihe n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version