Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Ubushita Bw’Inkende Buraca Ibintu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbuzima

Uganda: Ubushita Bw’Inkende Buraca Ibintu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 October 2024 8:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubushita bw'inkende ni indwara yibasiye Uganda. CreditPhoto by Glody MURHABAZI / AFP.
SHARE

Mu gihe u Rwanda rumaze igihe ruhugiye mu kurwanya Marburg kubera ubukana bwayo, ku rundi ruhande indi ndwara ya Monkey Pox isa n’itibukwa na benshi. Icyakora irahari ndetse no muri Uganda iriyo kandi nyinshi.

Ibyayo mu Rwanda byo tuzabigarukaho ukwabyo ariko reka tubanze turebe uko imereye abaturanyi bo muri Uganda aho imaze kugera ku bantu 104.

Igiteye impungenge muri Uganda ni uko abenshi mu bandura muri iki gihe biganje mu Murwa mukuru Kampala.

Ahandi hibasiwe   cyane ni  ahitwa Nakasongola, Wakiso ndetse no muri gereza hariyo abantu babiri baraye banduye.

Abantu 314 bari gusuzumirwa hafi ngo harebwe niba batarigeze bahura n’abanduye.

Intara 15 za Uganda zamaze kugerwamo n’iki cyorezo kigaragazwa ahanini no gushesha ibiheri ku mubiri, haba mu biganza, mu birenge, mu mayasha no kugira inturugunyu ari nako umuntu ahinda umuriro mwinshi.

The East African yanditse ko ubuyobozi bwa Uganda buri gukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO/OMS, mu guhangana n’iyi ndwara.

Uganda iragerageza guhagarika ikwirakwira ry’iyi ndwara kugira ngo idakomeza kwaduka muri benshi, ikazatuma igihugu gishyirwa mu kato.

Ni akazi gakomeye kuko muri Uganda abantu badakunze kwita cyane ku ngamba z’isuku kubera ko abenshi baba bahugiye mu bushabitsi bw’amoko yose butita cyane ku isuku n’isukura.

TAGGED:featuredIcyorezoIndwaraInkendeMarburgRwandaUbushitaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kirehe: Inkuba Yishe Umuturage N’Amatungo 24
Next Article Apostle Mignonne Arateganya Igiterane Muri Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?