Uganda: Umunyarwandakazi Yapfiriye Mu Mpanuka Ikomeye

Amakuru ava muri Uganda aremeza ko Umunyarwakazi witwa Aline Akaliza ari we wapfiriye mu mpanuka ikomeye yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2024 ahitwa i Masaka-Bugonzi  muri Uganda.

Muri rusange abantu umunani nibo bayisizemo ubuzima abandi barenga 30 barakomereka ndetse bikabije.

Polisi ya Uganda ivuga ko amakuru yamenye kuri Akaliza Aline ari uko  afite imyaka 28 akaba akomoka  mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe i Nyagasambu.

Umuvuduko ukabije niwo wabaye intandaro y’iyi mpanuka yakozwe na bisi yo mu bwoko bwa Jaguar yavaga mu Murwa mukuru wa Uganda, Kampala, ije i Kigali igongana na FUSO.

Abandi  baguye muri iyi mpanuka ni Moses Awinyi, Musa Munyanda, Steven Kayinamura, Edwin Tushabomwe, Liz Akaliza, Teopista Amalia, Evelyn Natukunda na Acham.

Umuturage w’aho yabereye wita Sam Musoke avuga ko yaboye  iyo bisi ibirinduka inshuro nyinshi igwa kabande.

Umuryango utabara imbabare, Red Cross, ishami rya Uganda niwo wafatanyije n’abaturage kugira ngo bakure abantu muri iyo bisi yari yononekaye cyane, babajyana mu bitaro bya Masaka ngo bavurwe.

Umuvugizi wa Polisi  mu gace byabereyemo witwa Twaha Kasirye yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije no kuba abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo kubera ko hari umwijima kandi agace barimo gakunda kurangwamo ibihu byinshi.

Yaburiye abashoferi kuba maso bakajya birinda umuvuduko ukabije kuko ari imwe mu ntandaro z’impanuka zikomeye.

Polisi ya Uganda  ivuga ko hagati ya tariki 11 na 17 Kanama, 2024, abantu 76 baguye mu mpanuka zo mu muhanda, abandi barenga 360 barakomereka bikomeye.

Impanuka yaguyemi Akaliza yabaye hashize iminsi ine  abantu icumi bapfuye ubwo bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Pokopoko yagonganaga na tagisi itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace.

Ku ya 19 Kanama, 2024 abantu batandatu nabo barapfuye abandi 37 barakomereka ubwo bisi ya Sosiyete ya Gateway yagonganaga n’ikamyo ya FUSO, ku muhanda wa Masaka- Mbarara.

Yaturutse ku mushoferi wa bisi washakaga guca kuri mugenzi we wari utwaye bisi ya Jaguar, agongana n’uwari uturutse mu kindi cyerekezo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version