Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru Perezida Paul Kagame yaraye yitabiriye umusangiro wateguwe na mugenzi we uyobora Indonesia witwa Joko Widodo.
Kagame ari muri iki gihugu aho yitabiriye Inama mpuzamahanga ihuza Indonesia n’Afurika yitwa Indonesia-Africa Summit, ikaba ibaye ku nshuro ya kabiri.
Kuri iki Cyumweru nibwo yagezeyo mu masaha ya mu gitondo.
Indonesia ni igihugu gifitanye umubano na byinshi byo muri Afurika kuko kugeza ubu ibanye n’ibihugu 23 muri 54 bigize uyu mugabane.
Iki gihugu cyo muri Aziya kiri mu bifite ubukungu buzamuka neza kandi gisanzwe gikorana n’u Rwanda muri byinshi.
Gifasha Afurika mu nzego zirimo ubuhinzi, uburobyi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Kiri mu bihugu bishimirwa gutera inkunga Afurika kandi kikabikora kidasabye byinshi nk’uko bikunze kugenda ku bihugu bitandukanye.
Inama Kagame yitabiriye muri Indonesia izamara iminsi itatu, ikaba yatangiye kuri uyu wa 01, Nzeri, 2024.