Hari Ubwoba Ko Hari Abanyarwanda Baguye Mu Mpanuka Ya Jaguar

Ahitwa Kalungu muri Kabaale habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu umunani. Hari abakeka ko hari n’Abanyarwanda bashobora kuba bayiguyemo.

Iyo bisi ya Jaguar yari ibatwaye yagonganye na FUSO nayo ifite icyapa cyo muri Uganda.

Polisi yo mu gace byabereyemo ivuga ko umuvuduko munini ari wo wabaye nyirabayazana w’iyi mpanuka ikomeye.

Byabaye mu masaha ya saa munani z’ijoro ku isaha y’i Kigali nk’uko radio yitwa Voice of Kigezi ikorera za Ankole na Tooro ibyemeza.

Polisi kandi yatangarije iyo radio ko hari abantu 40 bahakomerekeye bajyanwa mu bitaro bya Masaka ngo bavurwe.

Akarere ka Kalungu mu ibara ritukura

Ikindi gikekwa ko gishobora kuba cyabaye intandaro yayo ni ibihu byari byahumye umuhanda abashoferi batareba imbere neza.

Hari n’amakuru avuga ko umubare munini w’abari bari muri iyo bisi ari Abanyarwanda bari batashye i Kigali bava i  Kampala.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version