Abasore n’inkumi bo muri Uganda batangiye kwigaragambya bavuga ko badashaka ko ruswa yogera mu gihugu. Bikozwe nyuma y’umuburo Perezida Museveni yari aherutse gutanga wo kwirinda guhungabanya umudendezo rusange w’abaturage.
Museveni yari yavuze ko abazigaragambya bazaba bari gukina n’umuriro. Yabivugiye mu ijambo aherutse kugeza ku baturage be.
Icyo gihe yabanje kuvuga ku iterambere igihugu cye cyatezeho haba mu buhinzi, ubucuruzi n’umudendezo rusange wa rubanda.
Museveni yabwiye urubyiruko ko rubishatse rwakomeza gukorana n’abandi mu guteza imbere Uganda ariko ko abazashaka kuribata ibyo abaturage bagezeho bazahura n’ingaruka.
Yagize ati: “ Murakina n’umuriro. Sinumva ukuntu muzigaragambya ariko ntiwangize ibyo abantu bagezeho”.
Icyakora bisa n’aho abo yabwiraga batamwumviye kuko kuri uyu wa Kabiri urubyiruko rwaramukiye mu myigaragambyo nk’uko byari byarateguwe.
Abapolisi bafashe bamwe muri abo bajya kubafunga.
Biganjemo urubyiruko ruvuga ko rudashaka ko ruswa yahabwa intebe, bakavuga ko abantu bayivugwaho bakwiye kuvanwa mu ntebe z’ubutegetsi.
Umwe muri bo ni Perezida w’Inteko ishinga amategeko witwa Anita Among.
Mu gihe urubyiruko ruri gufungwa, ku rundi ruhande, hari n’abanyapolitiki batamerewe neza n’ubutegetsi buri ho muri Uganda.
Umwe mu bakekwaho kuba inyuma y’iyo myigaragambyo ni Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine usanganywe ishyaka National Unity Platform, NUP.
Mu gihe ibi biri kubera muri Uganda, muri Kenya naho hamaze iminsi havugwa ibibazo by’urubyiruko rwigaragambya rwamagana umusoro wazamuwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, rukavuga ko waje uje kubongerera umutwaro w’ubuzima butaboroheye.