Uganda: Urukiko Rwanze Gukuraho Itegeko Rihana Ubutinganyi

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya Uganda rwatangaje ko itegeko ribuza ubutinganyi muri iki gihugu rikomeza kubahirizwa nk’uko ryatowe mu mwaka wa 2023 ariko ruvuga ko abo rireba bemerewe uburenganzira ku buvuzi, ku kugira idini no kugira uburenganzira ku buzima bwite bwa muntu.

Abacamanza batanu bo muri uru rukiko nibo bemeje iby’uko iki cyemezo kigumishwaho.

Bayobowe na Perezida w’uru rukiko wungirije witwa Richard Buteera.

Mu mwaka wa 2023 nibwo hatowe itegeko rihana ubutinganyi muri Uganda ryiswe Anti- Homosexuality Act, 2023.

- Advertisement -

Ntiryavuzweho rumwe kuko bamwe mu bayobozi bakuru mu bihugu byo mu Burayi n’Amerika baryamaganye, bavuga ko ribuza abantu kugira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Icyakora abaturage ba Uganda muri rusange bararishyigikiye, bavuga ko rije kurinda ko abana babo bahindurwa abatinganyi n’abantu badafite umutima, bakora ibintu kubera ko babibonamo amafaranga.

The Monitor yanditse ko Urukiko rwanzuye ko iby’uko abatinganyi bakumiriwe ku kwivuza, kugira ubuzima bwite bwabo bigengaho no kugira idini ari ibintu bihabanye n’amahame mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu bityo ko bikwiye kuvanwa mu itegeko iryo ari ryo ryose muri Uganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version