Sena y’u Rwanda ibaza Guverinoma y’u Rwanda icyakuyeho amakarabiro yari yarashyizweho mu gihe cya COVID-19 kandi yari afitiye abaturage akamaro ko kubarinda indwara zikomoka ku mwanda.
Inteko rusange ya Sena yaraye iteranye iganirizwa na Komisiyo yayo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage kugira ngo iyigezeho raporo ku gikorwa ryo kugenzura ibikorwa byo gukumira no kuvura indwara z’ibyorezo.
Nyuma yo kumva iby’ibyerekeye iyo raporo, Inteko rusange ya Sena yasabye Guverinoma kurushaho gushyira mu bikorwa ingamba zo kongera isuku mu rwego rwo gukumira ko ibyorezo byagaruka.
Imwe mu nama zatanzwe ni ukugarura henshi mu Rwanda za ‘Kandagira Ukarabe’ zabaga henshi mu Rwanda kugira zifashe mu kurinda abantu kwandura intoki bya hato na hato, kuko ari intandaro y’indwara zo mu nda cyane cyane ku bana.
Taarifa ntirabona igisubizo giturutse muri Minisiteri y’ubuzima kuri uwo mwanzuro wa Sena ariko mu minsi yatambutse hari amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe yavugaga ko gutezuka ku kamenyero ko gukaraba intoki byongereye indwara z’inzoka muri rusange ariko cyane cyane mu bana.
Ibiganza by’abantu nibyo bibafasha kubaho kuko ari byo barisha, aribyo bisukuza bavuye ku bwiherereo, ari byo bakoresha imirimo yose bakora kandi buri munsi.
Ibyo abantu bakoresha intoki zabo nibyo bizanduza bityo gukaraba intoki bikaba umugenzo mwiza mu gukumira ko umwanda winjira mu kanwa k’abandi.
Hari umukozi wo muri RBC witwa Sibomana Hassan uherutse kuburira abantu ko baramutse bagiriye isuku ahantu hatatu ku mubiri w’umuntu byagabanya cyane cyangwa se burundu ubwinshi bw’indwara.
Yavuze ko isuku yo mu kanwa, mu mazuru no mu myanya ndangagitsina ari ingenzi mu gukumira indwara ziterwa n’umwanda.
Aho hose kandi umuntu ahakora akoresheje intoki ze, akavana umwanda mu bimukikije akawushyira mu mubiri we winjiriye muri iyo myanya yavuzwe haruguru.
Mu magambo make, ngo ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu ni aho kurindwa cyane.