Polisi Ya Canada Yabonye Umurambo Mu Kiyaga, Bikekwa Ko Ari Uw’Umuryarwanda

Polisi ya Niagara muri Canada yatangaje ko ku wa Kabiri yarohoye umurambo w’umusore mu Kiyaga cya Ontario, ubu harimo gukorwa isuzuma ngo harebwe niba ari uw’Umunyarwanda Sam Nkusi, uheruka kuburirwa irengero.

Polisi yatangaje ko mu gushakisha, abari mu bwato babonye umurambo ureremba mu mazi. Wahise ujyanwa ku Kigo gishinzwe gupima bya gihanga (Centre of Forensic Sciences) i Toronto, kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ibinyamakuru byo muri Canada byabashije kuganira n’abagize umuryango wa nyakwigendera, byanditse ko ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira, Nkusi w’imyaka 24 wabaga mu mujyi wa Ottawa, yajyanye n’inshuti ze muri Ontario kwishimira isabukuru y’umwe mu nshuti.

Bageze kuri Sunset Beach, bakodesheje ubwato batembera mu mazi.

- Kwmamaza -

Ikinyamakuru CBC cyanditse ko mubyara wa Nkusi, Kevin Nkubito, yavuze ko “Steve yari umuntu ukora imyitozo ngororamubiri cyane, aza kuvuga ko ashaka koga.”

Yakomeje ati “Inshuti ze zaje kubona atangiye kunanirwa koga ari mu mazi hagati, bagerageza kumunagira ikoti ribuza umuntu kurohama ariko ntiyabasha kurifata.”

Nkusi ngo yahise arigita hasi mu mazi, ntiyongera kuzamuka.

Polisi ya Niagara yatangaje ko bahise batangira kumushakisha ku bufatanye n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi, ariko bakomeza kumubura.

Hagiye hanifashishwa kamera (camera) zoherezwa hasi mu mazi, ariko ntizabasha kumubona.

Ni umunyarwanda wakundaga kuba ari mu gihugu, ubundi akaba ari muri Canada.

Muri uyu mwaka nibwo yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imari, muri Kaminuza ya Ottawa.

Yari amaze n’iminsi akora ibijyanye no kumurika imideli, aho guhera muri Werurwe yakoranaga n’ikigo Angie’s Models & Talent International (AMTI), gifite ibiro mu mijyi ya Ottawa na Toronto.

Mushiki we, Sandrine Mugeni, yavuze ko yari umuntu uhora atera ibyishimo aho ageze hose, ku buryo kumubura ari igihombo gikomeye ku muryango.

Nkusi yarangije amasomo muri Kaminuza ya Ottawa muri uyu mwaka
Polisi yakomeje kumushakisha ariko bibanza kugorana
Umuryango wa Nkusi witabiraga ibikorwa byo kumushakisha kuri Sunset Beach muri St. Catharines
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version