Uganda Yavuguruye Imikoranire Na DRC Mu Bya Gisirikare

Abasirikare ba DRC ku rugamba

Guverinoma ya Uganda yavuguruye imikoranire n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu guhashya Allied Democratic Forces( ADF). Bivuze ko Kampala na Kinshasa babona ko ADF ari ikibazo kibugarije bombi.

Binavuze kandi ko ingabo z’ibi bihugu ziteguye gukomeza gukorana mu bikorwa bya gisirikare mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.

Perezidansi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko Tshisekedi aherutse kwemerera abasirikare be gukomeza gukorana n’aba Uganda mu kwirukana uruhenu abarwanyi ba ADF.

Itangazo The East African ivuga ko ikesha ubuyobozi bukuru bwa DRC rivuga ko nyuma yo gusuzuma raporo yahawe n’ingabo ze ariko yakozweho ku bufatanye n’iza Uganda, Perezida Tshisekedi yayishimye, avuga ko ibihugu byombi bikwiye gukomeza muri uwo mujyo.

Hagati aho, Tshisekedi aherutse kwakira intumwa zaje zituruka mu buyobozi bw’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, zije kumugezaho icyifuzo cyo kwagura iyi mikoranire.

Imyaka ibaye itatu Uganda ifatanya na DRC guhangana na ADF, ku nshuro ya mbere ibikorwa ku mpande zombi byatangiye mu Ugushyingo, 2021, bikaba byaragombaga kumara amezi atandatu.

Raporo zitangwa ubu zivuga ko ibikorwa bya gisirikare by’ibihugu byombi byaciye intege abarwanyi ba ADF ku buryo basigaye bagize udutsiko duto dukora mu buryo bwo kwihimura ku baturage binyuze mu kubasahura.

Abo barwanyi ngo basigaye ari abantu bo kwirirwa bazerera bashaka aho bakura amaramuko, bakava mu gace kamwe bajya mu kandi.

Icyakora abo barwanyi  ntibaracika intege kuko aho bageze basiga hahiye.

Ni ibyemezwa na raporo z’Umuryango w’Abibumbye zigaruka ku mitwe y’inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Imwe muri izo raporo ivuga ko mu Ukwakira, 2023 ADF yari ifite imbaraga nyinshi cyane cyane mu Majyaruguru y’umujyi wa Beni ndetse no mu Majyepfo y’Intara ya Ituri.

Hari aho iyo raporo igira iti: ADF iracyari umutwe w’inyeshyamba mubi cyane kuko mu mwaka wa 2023 wishe abantu 1,000 biganjemo abasivili”.

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, buherutse nabwo kuvuga ko ADF ikiri ingome kuko muri Nzeri, 2024 yishe abantu 467 biganjemo abasivili b’abagore n’abana.

Umubano mwiza hagati ya Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ku rundi ruhande, ukemangwa na Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’iki gihugu witwa Vital Kamerhe.

Kamerhe yigeze kuvuga ko Uganda ari kimwe mu bihugu byajujubije DRC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version