UGHE Igiye Guha Impamyabumenyi Abanyeshuri 23 Basoje Master’s

Kaminuza mpuzamahanga yigisha ubumenyi mu by’ubuzima, UGHE (University of Global Health Equity), igiye gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 23 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu bijyanye n’imitangire ya serivisi z’ubuzima.

Ni umuhango uteganyijwe ku Cyumweru tariki 22 Kanama. Abarangije amasomo ni icyiciro cya gatandatu cy’abanyeshuri bize muri porogaramu y’amasomo ya Master Of Science in Global Health Delivery.

Baturuka mu bihugu 12 birimo u Rwanda, Nigeria, Pakistan, Kenya, Malawi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Zimbabwe, Sierra Leone, Uganda, u Burundi, Ethiopia na Liberia.

Ni igikorwa kizaba gishimangira umwaka bamaze muri iyi kaminuza ikorera i Butaro mu Karere ka Burera, mu bikorwa byo kwiga byubakiye ku iremere ry’ibyo bakora, ubushobozi bwo guhanga ibishya no kuzamura ubumenyi.

- Advertisement -

Integanyanyigisho igenderwaho ihuriza hamwe inzego zirimo ubuzima rusange ubushakashatsi, ibijyanye n’ibyorezo, uburinganire, ubumenyamuntu, kwihangira imirimo, imiyoborere, imicungire y’ubucuruzi n’ibindi.

Ni urusange rw’amasomo agamije kubaka abantu bafite ubushobozi bwo gutekereza kure no kuzana impinduka.

Ni kaminuza yubatswe ahantu hitaruye, hatanga uburyo butuma abanyeshuri biga bashikamye, kandi bakegera abaturage ari nabo batuma babona ibibazo bibugarije, bakabishakira ibisubizo.

Umuyobozi wa UGHE, Prof. Agnes Binagwaho, yavuze ko batewe ishema n’uko abanyeshuri barangije amasomo babonye ubumenyi buzabafasha guhindura ubuzima bw’isi, bakubaka n’imitangire ya serivisi z’ubuzima idaheza.

Yashimangiye ko isi ikeneye inzobere mu by’ubuzima bijyanye n’ibibazo irimo, nk’ibishingiye mihindagurikire y’ibihe birimo ubushyuhe bukabije, amapfa, imyuzure n’inkongi za hato na hato.

Yakomeje ati “Ibyo biza karemano bisuga ingaruka nyinshi zirimo ukwiyongera kw’inzara n’imirire mibi, abaturage bava mu byabo, ingorane nyinshi ku buzima bw’abatishoboye n’ibyago byinshi by’uburwayi nk’ubushingiye ku micungire mibi y’ubuzima bw’ibidukikije, inyamaswa n’abantu, nk’ibyo twabonye kuri COVID-19 n’ingaruka zikomeye imaze guteza.”

“Ibyo byose bisubiza inyuma ibyiza bimaze kugerwaho mu buzima bw’abaturage, kandi abanyeshuri bacu bafite ubushobozi bwo kubihagarika no kubisubiza inyuma.”

Bijyanye n’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, aba banyeshuri bakomeje amasomo mu ikoranabuhanga, kujya hanze mu bushakashatsi hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda no kwigira muri kaminuza hifashishijwe ibikorwa remezo bigezweho ifite.

Iyi kaminuza yahawe na Leta uruhushya rwo gukomeza gufungura amashuri i Butaro mu bihe by’icyorezo, ibintu byatumye amasomo akomeza.

Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof. Abebe Bekele, yashimangiye ko abarangije amasomo basohokanye intego n’ubumenyi byo kubera ijwi abanyantege nke no kuzuza inshingano mu guhanga ibishya muri serivisi z’ubuzima.

Iyi kaminuza ivuga ko uruhare rw’ubumenyi itanga rukenewe kurusha uko byari bisanzwe, bijyanye n’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka cyagize ku mibereho y’abantu.

Ibyo bikagaragaza ubukenerwe bwisumbuyeho bw’abahanga mu by’ubuzima n’ubushakashatsi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ngo bongerere imbaraga ikorwa ry’imiti itabara ubuzima, ibikoresho byo kwa muganga n’inkingo.

UGHE ivuga ko abanyeshuri barangije amasomo bafite ubushobozi batanga mu gusana inzego z’ubuzima muri ibi bihe no kuzongerera imbaraga.

Umuyobozi wungirije wa kaminuza ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Rogers Muragije, yavuze ko mu mwaka umwe n’igice ushize, UGHE yasuzumaga ingorane ziterwa na COVID-19 ikazishakira umuti, bigatuma ihabwa uburenganzira bwo gukomeza kwakira abanyeshuri kuri kaminuza.

Ni ubwa kabiri iyi kaminuza igiye gutanga impamyabumenyi hagati mu cyorezo cya COVID-19, mu buryo bw’ikoranabuhanga. Kuri kaminuza hazitabira abantu bake cyane.

Mu bazitabira uwo muhango harimo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya n’umuyobozi w’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Gukumira no Kurwanya Ibyorezo (Africa Centre for Disease Control and Prevention, Africa CDC), Dr. John Nkengasong.

Abandi barimo umuyobozi w’icyubahiro wa UGHE, Dr. Paul Farmer.

Mu gihe aba barangiza amasomo, biteganyijwe ko umwaka mushya w’amasomo uzatangira muri Nzeri, ukazaba urimo abanyeshuri baturuka mu bihugu 13.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version