Ugirashebuja Yagejeje Mu Nteko Umushinga W’Itegeko Rigenga Inshingano N’Ibisa Nazo

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite iherutse kwemeza umushinga w’itegeko ryerekeye inshingano, ibisa nazo, amakosa n’ibisa nayo.

Ni umushinga  wateguwe hagamijwe gushyiraho amategeko agenga inshingano zikomoka ku masezerano, izikomoka ku bisa n’amasezerano, inshingano zikomoka ku makosa no ku bisa n’ayo.

Uko niko Minisitiri w’ubutabera akaba Intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja abisobanura.

Avuga ko isano rivugwa muri iri tegeko ari irihuza abantu nibura babiri, aho umwe aba agomba kugira icyo akorera cyangwa adakorera mugenzi we bahujwe n’inshingano runaka.

- Kwmamaza -

Ni inshingano zigomba kuba zishingiye ku masezerano cyangwa ku bisa nayo, cyangwa zidakomoka kuri yo ndetse no ku bindi bintu bigira uruhare runini mu mibanire hagati y’abantu.

Mu gika gisobanura intego yawo, handitsemo ko uwo mushinga wateguwe hagamijwe guhuriza hamwe amategeko afitanye isano cyane cyane ko mu Rwanda hari hasanzwe  itegeko ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano.

Icyakora, nk’uko Ugirashebuja abivuga, iryo tegeko ntacyo ryateganyaga ku bireba amasezerano ‘yihariye’ cyangwa inshingano zidakomoka ku masezerano zavuzwe haruguru.

Iyo ni imwe mu mpamvu zatumye hategurwa uwo mushinga w’itegeko, hiyongeraho no guhuriza hamwe amategeko afite aho ahuriye mu ngingo runaka.

Minisitiri Ugirashebuja avuga  ko hari zimwe mu ngingo ziri mu cyahoze ari urwunge rw’amategeko mbonezamubano zagaruwe muri iriya mushinga.

Zagaruwe kubera ko hari icyo zimaze ku mibanire y’Abanyarwanda muri iki gihe bagezemo.

Ati: “ Izi ngingo z’itegeko rero nazo zashyizwe muri uyu mushinga w’itegeko uko zakabaye kuko zari zigihuje n’igihe”.

Ubwo kandi niko hari izindi ngingo zanogejwe mu myandikire, izindi ziranonosorwa ngo zihuze n’igihe u Rwanda rugezemo.

Kubera ko u Rwanda atari akarwa, Ugirashebuja avuga ko hari amategeko y’ibindi bihugu yarebweho kugira ngo hagire icyo yigirwaho mu gukora ririya tegeko.

Izi ngingo ni amahame rusange agenga inshingano, inshingano zikomoka ku masezerano, ibisa n’amasezerano, ku makosa no kubisa n’amakosa, izirebana n’ubutumwa(mandate), izireba igurisha n’igurana, izireba ubukode bw’ibintu, izireba gutiza no kuguriza, izireba ububitsi n’uburinzi bw’iby’abandi biri mu mpaka, ubwishingire, imirimo cyangwa gutanga serivisi, kwikiranura n’ibindi.

Minisitiri Ugirashebuja yabwiye Inteko ishinga amategeko ko hari ibindi bitekerezo bishya byashyizwe muri uyu mushinga w’Itegeko hagamijwe kugenga imigendekere n’imigenzereze hagati y’abantu ikomokaho inshingano cyangwa akazi, amasezerano yihariye byari bisanzwe bikorwa ariko bidafite ingingo z’amategeko zibigenga.

Ibyo bitekerezo bifite aho bihuriye no kurangira abantu cyangwa kubahagararira mu by’ubucuruzi, amasezerano y’ubwishyu buhoraho, ay’ubwikorezi ndetse n’amasezerano yo gukorera ubucuruzi ku izina ry’undi.

Ugirashebuja ariko avuga ko uyu mushinga w’Itegeko ari munini kuko ugizwe n’ingingo 756 zigabanyijwe mu bice bitatu.

Igice cya mbere kireba ingingo rusange n’amahame rusange agenga inshingano kikaba kigizwe n’ingingo 152 umuntu yahina mu nteruro ebyiri.

Igice cya kabiri cyerekeye amasezerano n’ibisa nayo kigizwe n’ingingo 571, zigabanyijwe mu byo Minisitiri Ugirashebuja yise ‘interuro eshatu’.

Avuga ko igice cya gatatu gikubiyemo ibyerekeye  ikosa, igisa n’ikosa n’ingingo zisoza, cyo kikaba kigizwe n’ingingo 33 zigabanyijwe nazo mu nteruro zirindwi.

Depite Kanyange yavuze ko iri tegeko ari rirerire ku buryo rizagora abo rigenewe kurisobanukirwa, akanibaza impamvu mu kurikora barebeye cyane cyane ku mategeko yakorewe mu bihugu bikoresha Igifaransa.

Abadepite bemeye ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko

Mu gusubiza, Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko n’ubwo ririya tegeko ari rigari, muri rusange rigizwe ahanini n’ibintu bita amahame remezo asanzwe akoreshwa n’abacamanza mu kazi kabo ka buri munsi.

Avuga ko n’ubwo abacamanza bo mu Rwanda bari basanzwe bakoresha ayo mahame, barebye basanga ibyiza ari uguhuza n’uko ibintu byifashe mu Rwanda rw’ubu.

Ati: “ Ni amahame asanzwe akoreshwa, ariko twayashyize mu itegeko kugira ngo biba bifite uniformity[injyana imwe]. Twagiraga ikibazo gikomeye mu kuyakoresha. Icyakora yakoreshwaga ariko hari aho wasangaga hari ikibazo cy’ubuzime”.

Avuga ko byanditswe muri iri tegeko rishya kugira ngo ibintu bibe bisobanutse neza, akavuga ko bibanze ku miterere y’iri tegeko muri Canada.

Nyuma yo gutanga ibisobanuro birambuye kuri uwo mushinga, Abadepite batoreye kwemeza cyangwa kutemeza ishingiro ryawo.

Mu Badepite 77 bari bagize Inteko rusange, 76 batoye bemera ishingiro ryawo, ntihagira uwanga cyangwa ngo yifate, haboneka impfabusa imwe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version