Uguhiga Ubutwari Muratabarana! Isi Itegereje Icyo u Bushinwa Buri Bukore Ku Ruzinduko Rwa Pelosi Muri Taiwan

Ibyo Abashinwa bari bamaze iminsi basaba Amerika ko itabikora, yabikoze! Nancy Pelosi yageze muri Taiwan , yakirwa na Perezida w’iki gihugu. Guverinoma y’u Bushinwa yari imaze iminsi isaba ko atabikora kuko kubikora bizatuma u Bushinwa bujya mu ntambara na Taiwan .

Ubu haribazwa niba uyu mujinya w’u Bushinwa uri bukurikirwe n’intambara nk’uko bwari bwarabivuze cyangwa niba hari bube ibiganiro byatuma bucururuka.

Ubwo yageraga yo, Nancy Pelosi yabwiye abayobozi ba Taiwan ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zitazatererana  Taiwan, ko ari inshuti y’ibihe byose.

Mu buryo bwihuse, u Bushinwa bwahise butumiza Ambasaderi w’Amerika muri iki gihugu witwa Burns kugira ngo agire ibyo asobanura ndetse buhita bukomanyiriza ibiribwa byinshi Taiwan yatumizaga mu Bushinwa.

- Advertisement -

Bwatangaje ko ibyo Taiwan yakoze bigiye gutuma itembagara, igahinduka igihugu kidafite ejo hazaza.

Pelosi araza guhura na Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya  Taiwan witwa Tsai Chi-Chang mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Yabwiye abanyamakuru bari baje kumwakira ko azanye ubutumwa bwo kubwira abaturage ba Taiwan ko Amerika iri kumwe nabo muri iki gihe kurusha ikindi gihe cyose.

Pelosi yashimye uko Taiwan yitwaye mu guhangana na COVID-19 bituma ubukungu bwayo butazahara cyane none ubu buri kuzamuka.

Nyuma yo kuganira n’abanyamakuru , Nancy Pelosi yahuye na Perezida wa Taiwan witwa Tsai Ing-wen bagirana ibiganiro mu mwiherero.

Yavuze ko agenzwa n’amahoro masa.

Ku ruhande rw’u Bushinwa, umujinya wakomeje kuzamuka.

Visi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu witwa Xie Feng yavuze ko ibyo Amerika yakoze bitari bubure gukurikirwa n’ingaruka zikomeye.

Ati: “ Ntabwo u Bushinwa buri bubirebe ngo buceceke!”

Igisirikare  cy’u Bushinwa cyavuze ko kigiye gutangiza ibitero ahantu hatoranyijwe neza muri Taiwan kandi ngo icyo abasirikare babwo bategereje ni itegeko ry’Umugaba w’ikirenga wabwo.

Ikinyamakuru cya Leta y’u Bushinwa kitwa Xinhua nicyo kibivuga.

Ndetse ngo bimwe muri ibyo bikorwa biratangira kuri uyu wa Gatatu taliki 03, Kanama, 2022.

Amerika yo ivuga ko icyo u Bushinwa buri buhitemo gukora, yo yiteguye kugiha umurongo nyawo.

Umugani w’Abanyarwanda uvuga ngo ‘uguhiga ubutwari muratabarana’ ushobora kuza kurebwa impamo yawo hagati y’ibihangange bibiri bitegeka isi ni ukuvuga Amerika n’u Bushinwa.

Amerika ivuga ko ibyo Nancy Pelosi yakoze ari amahitamo ye nk’umuntu, ko ategeze atumwa n’ubutegetsi bw’i Washington.

Ku rundi ruhande, mu magambo ya Nancy Pelosi humvikanamo ko avuga nk’uvuga mu izina ry’Amerika.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’Amerika witwa  Kirby yagize ati: “ Twiteguye kugira icyo dukora igihe cyose u Bushinwa nabwo buri bugire icyo bukora.”

Yavuze ko uruzinduko rwa Nancy Pelosi rutagombye gutuma u Bushinwa bukomeza ibintu, ngo buhindure uruzinduko rwe intandaro yo kurushaho kwiyenza kuri Taiwan.

Hari amakuru atangazwa n’ubutegetsi bw’i Taipei avuga ko hari indege 20 z’intambara z’u Bushinwa zaraye zirenze umurongo ubugabanya na Taiwan.

Ibi ariko ntibyigeze bikanga Abanyamerika kuko ngo bari babyiteze kandi bakomeje gucungira hafi ibyo u Bushinwa buri gukora.

Icyo bizeza isi ngo ni uko Nancy Pelosi ari bukore uruzinduko rwe muri Taiwan yarangiza agataha amahoro nta kintu na kimwe abaye.

Hari indege umunani z’intambara za Leta zunze ubumwe z’Amerika zahagurutse ku birindiro by’ingabo z’Amerika mu Buyapani ahitwa Okinawa zigiye kwakira no guherekereza indege ya Nancy Pelosi.

Hari n’izindi eshanu nini zaritwaje amavuta zizigenda iruhande kugira ngo bibaye ngombwa ko habaho intambara, ntihagire indege ibura amavuta ngo biba byayiteza ikibazo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version