Vuba Aha Hari Ibigo Bya Leta Bigiye Kwegurirwa Abikorera: Perezida Kagame

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa muri Guverinoma, Perezida Kagame yavuze ko hashyizweho Minisiteri y’ishoramari rya Leta kugira ngo ishobore gucunga imikorere y’ibigo bya Leta bisanzwe bikora ubucuruzi.

Abarahiye ni Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, witwaw Ildephone Musafiri.

Yavuze kandi ko zimwe mu nshingano zayo hazamo n’iyo kureba uko ibigo bya Leta byakoraga ubucuruzi byakwegurirwa abikorera ku giti cyabo.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubusanzwe inshingano ya Leta atari ubucuruzi ahubwo ari ugushyiraho politiki z’ubucuruzi, umurongo wabwo kugira ngo bukorwe neza.

- Advertisement -

Yakomoje kuri Minisiteri y’ubuhinzi, avuga ko imikorere y’ubuhinzi n’ubworozi by’u Rwanda bigomba guhinduka, bikaba ubuhinzi n’ubworozi busagurira isoko bityo u Rwanda rukabona icyo rujyana ku isoko ryagutse ry’Afurika ryitwa AcFTA.

Kagame yashimye ko ubuzima bw’Abanyarwanda buri gusubira uko bwahoze mbere y’uko COVID-19 yaduka kuko ngo muri iki gihe abantu batangiye gucuruzanya n’urujya n’uruza rukaba rwarasubukuwe.

Yavuze ko yizeye neza ko abahawe inshingano nshya bazazuzuza kuko atari bashya mu kazi ka Leta , icyahindutse kikaba ari imirimo ariko inshingano zo gukorera igihugu cyo barazifite.

Ati: “ Ndizera ko mu gukomeza gukorera igihugu cyacu, aba bayobozi bazubakira ku bunararibonye bari basanganywe kuko basanzwe ari abakozi mu nzego zitandukanye za Leta hakaba hahindutse inshingano gusa.”

Yavuze  ko ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ubuhinzi ari ibintu bisanzwe biri mu bigize ubukungu bw’u Rwanda.

Kuri Minisiteri y’ishoramari rya Leta, Perezida Kagame yavuze ko iyi Minisiteri ifite inshingano yo kuzacunga imikorere y’ibigo bya Leta kandi ngo bidatinze hari bimwe muri byo biri bwegurirwe abikorera ku giti cyabo ndetse n’ibindi bikazagenda bibegurirwa gahoro gahoro.

Igisumba ibyo byose ni ukugira ngo ibivamo bigirire Abanyarwanda bose akamaro.

Kugira ngo izo ntego zigerwaho, Perezida Kagame avuga ko bisaba ko buri wese akora ibyo ashinzwe kandi hakabaho ubufatanye.

Ibindi kandi ngo bigomba gukoranwa ubudakemwa kuko nibwo bigira inyungu nini  kandi nta nzira y’ubusamo ihari, itari ukorana, abantu bunze ubumwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version