‘Uhagarariye’ Israel Muri Afurika Ati: ‘Ni Ngombwa Kubabarira Ariko Ntiwibagirwe’

Uyobora Ishami rishinzwe Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel  witwa Sharon Bar-Li yanditse mu gitabo cy’abasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ko kubabarira ari ngombwa ariko ko kwibagirwa ari ikosa.

Yabivugaga mu izina ry’abandi ba Dipolomate bahagarariye Israel mu bihugu bya Afurika bari mu Rwanda aho baje gukorera umwiherero.

Ubutumwa bwe butangira bushimira abakora ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi kubera akazi bakora ko gucunga neza ko imibiri iharuhukiye itangirika, kandi ngo bigira uruhare mu gutuma abariho muri iki gihe n’abazabaho ejo hazaza batazibagirwa ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sharon Bar-Li asanzwe ari we uyobora Ishami rishinzwe Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel.

- Advertisement -

Yanditse ati: “ …Kurinda imibiri ishyinguye mu rwibutso  rwa Kigali ruri ku Gisozi ni uburyo bwiza bwo guha ijwi abahashyinguye kandi bagahabwa n’aho kuruhukira mu cyubahiro. Ni uburyo bwo guha abazavuka ejo amahirwe yo kumenya amateka mabi yabayeho no kubafasha guharanira ko atazongera kubaho. Icyakora kubabarira ntibivuze kwibagirwa. Imana ibahe umugisha.”

Inyandiko ya Madamu Sharon Bar-Li

Ba Ambasaderi ba Israel mu bihugu bya Afurika bari mu Rwanda barimo uyihagarariye mu Rwanda, uyihagarariye muri Afurika y’Epfo, muri Sudani y’Epfo, muri Zambia, muri Botswana, muri Zimbabwe, muri Ethiopia, muri Kenya muri Afurika y’Epfo, muri Angola, muri Ghana, muri Senegal, muri Nigeria no muri Côte d’Ivoire.

Mbere y’uko bajya gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, aba banyacyubahiro bari baherutse guhura na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.

Umubano wa Israel n’u Rwanda uhagaze neza mu ngeri zitandukanye haba mu rwego rw’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, umutekano n’izindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version