Minisiteri y’imari n’igenamigambi yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’imari bwazamutse ku kigero cya 7.5%. Impamvu yabiteye ni uko urwego rwa serivisi n’urwego rw’inganda zazamuye umusaruro mu buryo bugaragara.
Abayobozi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi bavuga ko hagati ya Mata na Kamena, 2022, umusaruro mbumbe wavuye mu nganda na serivisi wabaruwe ungana na Miliyari Frw 3,279.
Mu bihe nk’ibi by’umwaka wabanje, uyu musaruro wanganaga na Miliyari Frw 3,025.
Igice kinini cyazamuye uyu musaruro ni cy’amahoteli n’ubukerarugendo kuko cyazamutse kigera ku 193%,urwego rwo gutwara abantu n’ibintu ruzamukaho 19% n’aho umusaruro wavue ku by’uburezi urazamuka ugera kuri 14%.
Umusaruro ukomoka kuri serivisi z’imari wazamutse ku kigero cya 10% n’aho ukomoka ku bifite aho bihuriye n’urwego rw’ikoranabuhanga mu itumanaho, ICT, uzamuka ku kigero cya 8%.
Urwego rw’ubuhinzi nirwo rwazamuye umusaruro ku kigero gito(2%)n’aho urwego rw’inganda ruzamukaho 6%.
N’ubwo abahanga mu bukungu n’abanyapolitiki bavuga ko buri kuzamuka, nta gihe kinini kiratambuka Abanyarwanda bataka ko bashonje kubera ko ibiciro ku isoko byazamutse cyane.
Habanje kubura amavuta yo guteka, hakurikiraho essence, hakurikiraho ingano, isukari, byeri…none haherukaga kumvikana amajwi y’abaturage bataka ko n’amata yabuze.
Mu kiganiro Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yahaye abanyamakuru mu mezi macye ashize, umwe yamubajije niba Guverinoma itazamura umushahara w’abakozi ba Leta kugira ngo bashobore guhangana n’ibibazo byo ku isoko, asubiza ko kuwuzamura byashegesha ubukungu bw’u Rwanda busanzwe butameze neza.
Ati: “ Urebye ibibazo duhanganye nabyo, tumaze imyaka duhanganye na COVID-19, kandi aho tugeze ntitwavuga ko yarangiye kuko iracyahari, ubu duhanganye n’ibibazo byiyongereyeho n’ingaruka z’iriya ntambara kandi ibyo byose bisaba amikoro.”
Dr Ndagijimana yavuze ko kubona andi mikoro arenzeho bidashoboka bityo no kuzamura imishahara muri iki gihe byagorana.
Icyakora Guverinoma yaje gutangaza ko izamuye umushahara wa mwalimu ariko nanone ngo ni igitonyanga mu nyanja kuko n’ubundi ibiciro bidasiba kuzamuka.
Ndetse kuri uyu wa Gatatu Taliki 14, Nzeri, 2022 Minisiteri y’uburezi yatangaje umusanzu w’umubyeyi ku mafaranga umwana yishyurirwa ku ishuri kandi abenshi bashimye ko byaborohereje.