Niwe mukobwa rukumbi uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza yiswe Miss Africa Calabar 2025 ari kubera muri Nigeria.
Yitabiriwe n’abakobwa 25 bo hirya no hino kuri uyu mugabane.
Ashimwe Michelle avuga ko akigera muri Nigeria ahari kubera iri rushanwa, yashimishijwe n’uko yakiriwe bikoranywe umutima mwiza haba ku kibuga cy’indege aho yururukiye haba n’aho acumbitse.
Abajijwe icyo kwitabira ririya rushanwa bizamumarira, yasubije ko bizatuma agera ku yindi ntera y’ubwamamare ishobora no kumuzamura mu mibereho myiza.
Yemeza ko yifitemo icyizere cyo kuzaritwara kuko ntawe umuteye ubwoba mu bo bahanganye.
Ati: “Mfite icyizere 100% ko nzatwara ikamba. Ndasaba Abanyarwanda kunshyigikira ku mbuga nkoranyambaga bagashyiraho ubutumwa bagakora ‘tag’ kuri Miss Africa, kuko bizatuma abategura babona ko mu Rwanda bamfitiye icyizere.”
Tariki 20, Mata, 2025 nibwo Miss w’iri rushanwa azatangazwa, akazahembwa $25,000 n’imodoka nshya.
Muri iki gihe Umunya-Nigeria Precious Okoye ni we ufite iri kamba.
Ashimwe Michelle asanzwe ari mu bakobw bakina neza Basketballl, agakina mu ikipe Azomco.
Yigeze kwitabira Miss Rwanda mu mwaka wa 2022, yitabira n’irya Miss Heritage Global rya 2023/2024.
Iturufu ye mu irushanwa rya Miss Africa Calabar ni uguteza imbere siporo y’abagore n’abakobwa.