Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uhumeka Inshuro 20,000 Ku Munsi-Ariko Se Ubikora Neza?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'UbuhangaUbuzima

Uhumeka Inshuro 20,000 Ku Munsi-Ariko Se Ubikora Neza?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 May 2025 5:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Guhumeka neza bigirira benshi akamaro.
SHARE

Guhumeka ni ikintu kikora kandi cyangombwa kugira ngo usohore umwuka wanduye wa carbon winjize uwa oxygen ukenewe mu kumera neza kw’amaraso no gutuma izindi ngingo zikora zitekanye.

Nihagira umuntu ukubwira ngo ‘tuza ubanze uhumeke neza’ uzamenye ko akugiriye inama nzima.

Guhumeka ukinjiza mu bihaha umwuka uhagije kandi usukuye bituma ubwonko bukora neza, umutima ugatera neza, ugafasha umuntu gusinzira kandi akarangwa n’akanyamuneza.

Ikibazo, nk’uko abahanga babyemeza, ni uko kuba abantu bahumeka mu buryo busa n’ubworoheye buri wese, abantu bumva ko guhumeka byikora.

Icyakora abantu bakwiye kumenya ko guhumeka nabyo bigira uko bikorwa, bikagira tekiniki nyayo.

Abahanga bavuga ko kudahumeka neza bitera umutima gutera nabi, ubwonko ntibukorere ku murongo kandu umuntu akaba inkomwahato, akarakazwa n’ubusa.

Urugero batanga ni uko inyama bita igicamakoma gifite umutsi ukorana n’umutsi wo mu bwonko witwa Vagus, uyu nawo ukamanukira mu irugu ukagenda ukagera mu rura runini.

Iyo umuntu ahumetse nabi bigira ingaruka kuri wa mutsi nawo ukohereza ubutumwa ku zindi nyama zose bikazigiraho ingaruka.

Ibyo kandi ni ko bigenda iyo umuntu ahimetse nabi.

Umuhanga witwa Patrick McKeown avuga ko guhumeka neza, ukinjiza umwuka uhagije mu bihaha bituma n’izindi ngingo zibyungukiramo.

Umwuka wa oxygen ugirira akamaro inyama zikomeye zirimo ubwonko, umutima, ibihaha, umutima, umwijima n’impyiko.

Gusa ni ngombwa cyane ko umutima n’ubwonko bibona umwuka uhagije ngo bikore neza kuko nibyo bitanga ubuzima mu buryo bwihariye.

Ibi byemezwa n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Stanford bashingiye ku byo babonye mu mwaka wa 2017 ubwo basuzumaga uko abantu bahumeka ‘babishaka’.

Ijambo ‘babishaka’ ni ingenzi kuko ubusanzwe umuntu ahumeka yaba abishaka cyangwa atabishaka kuko bishingiye ku mikorere y’igice cy’ubwonko kiba mu mugongo kitwa moelle épinière mu Gifaransa

Guhumeka neza bigabanya ububabare bw’ingingo, bikagabanya amavunane.

Bijyanirana kandi no kugabanya kuribwa umutwe, kuribwa imikwaya.

Abaganga n’abahanga mu by’ubuzima bavuga umuntu aramutse agiye ahumeka akinjiza umwuka uhagije mu bihaha bye byamugirira akamaro bikiyongera kuri siporo.

Siporo ituma amaraso yihuta, agasohora umwanda uciye mu twengehu no mu mazuru bityo ibice byose by’umubiri bikabyungukiramo.

Inama z’abahanga ni ngombwa muri byose.

TAGGED:AbahangafeaturedGuhumekaUbuzimaUmwaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Ibiganiro Ku Mubano Urambye Wa Israel Na Syria
Next Article Pariki Y’Akagera Yinjije Arenga Miliyari Frw 5 Mu Mwaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Gisagara: Ikamyo Ya Howo Yishe Abana Babiri

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Qatar Yasinyanye Na DRC Amasezerano Atandatu

Umutekano W’Abana Urenze Indyo Yuzuye-Umuyobozi wa UNICEF Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

You Might Also Like

Mu Rwanda

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamagabe: Ikibazo Cy’Ingo Zidafite Ubwiherero Buboneye Kirakomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yaganiriye N’Itsinda Ry’Abayobozi Ba Banki Y’Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Imikoranire Y’u Rwanda Na Arsenal Kuri Visit Rwanda Igiye Kugera Ku Ndunduro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?