Steven Woolfe wahoze ari Umudepite w’u Bwongereza mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi aherutse gutangaza ko guhagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, byabaye icyemezo kidakwiye.
Yemeza ko aho kugira ngo bikemure ikibazo ahubwo byatije umurindi ibikorwa by’abimukira binjira mu Bwongereza bakoresheje inzira zitemewe.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na GB News( Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza)aho yavuze ko nibura abantu barenga ibihumbi 150 binjiye mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto kuva mu mwaka wa 2018.
Woolfe ati:“Guhagarika gahunda y’u Rwanda cyari igitekerezo kibi kuko cyatije umurindi ikibazo. Uyu munsi, byazamuyeho nibura abantu barenga ibihumbi 150 bambuka imipaka bakoresheje ubwato buto kuva mu 2018.”
Imibare igaragaza ko umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza wiyongera kuko abageze mu gihugu kuri Noheli no ku munsi ukurikira Noheli (Boxing Day) ndetse no ku wa 27 Ukuboza, bose baruta abinjiye mu gihugu mu bihe nk’ibyo guhera mu mwaka wa 2018.
Ikindi avuga ni uko iyo ubirebye neza usanga abo bantu bangana n’abatuye muri Portsmouth na Gateshead.
Ati: “Uramutse wongeyeho iyo mibare yose, uraza gusanga barikubye inshuro zirenga ebyiri. Guca intege abo binjira byari ingenzi kandi u Rwanda rwabigiragamo uruhare rukomeye”.
Kuri we, byari bikwiriye ko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa, ikageragezwa, hakarebwa umusaruro wayo aho kuyihagarika nta gikozwe.
Avuga ko ubu Ishyaka ry’Abakozi ryamaze kwemera ko ritazashobora guhagarika urujya n’uruza rw’abimukira binjira mu gihugu keretse mu gihe rwakoresha uburyo bwo kubaca intege nk’uko byari bigenwe muri gahunda y’u Rwanda.
Nibura abimukira 1300 binjiye mu Bwongereza bakoresheje inzira ya English Channel kuva kuri Noheli.
Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko ku wa 27 Ukuboza hinjiye abimukira 305.
Ku munsi ukurikira Noheli, Boxing Day, hinjiye abimukira 407 mu gihe kuri Noheli bari 451.
Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza, ubwato butanu buto bwinjiye mu Bwongereza buturutse mu Bufaransa butwaye abimukira bagera kuri 250.
Umubare rusange w’abimukira bageze mu Bwongereza kuva uyu mwaka watangira ni abantu 36.500, biyongereyeho 25% ugereranyije na 2023.
Gahunda yo kohereza abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yari yashyizweho umukono mu myaka ibiri ishize.
Muri Nyakanga, 2024 nibwo Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer yabihagaritse.
Abihagarika, yasobanuye ko ari gahunda yapfuye kare, ati: “Iyi gahunda yarapfuye, yaranashyinguwe mbere y’uko itangira. Ntabwo yigeze ikumira. Ntabwo niteguye gukomeza gahunda idakumira.”
Yari gahunda yagombaga kumara imyaka itanu, amasezerano ayishyiraho akaba yarasinywe mu mwaka wa 2022.
Yavugaga ko abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo buzaba buri kwigwaho.
Byari biteganyijwe ko abemerewe kujya gutuzwa mu Bwongereza bazahabwa ibyangombwa ariko ko abageze mu Rwanda bafite amahitamo yo kuhaguma mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa se bakaba basubira mu gihugu bakomokamo.